Abagera kuri 89% bamaze korozwa inka

Koperative Abizerwa Byumba (KAB) yorojwe inka 10 muri gahunda ya Girinka zizabafasha kwiteza imbere no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye na Vi Agro Forestry n’Akarere ka Gicumbi mu kibera kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba Akarere ka Gicumbi tariki ya 28/9/2015 aho abanyamuryango bahawe inka zo korora muri gahunda ya Girinka.

Umwe mu borojwe inka
Umwe mu borojwe inka

Akarere ka Gicumbi umwaka wa 2014-2015 koroje imiryango igera mu bihumbi 12 na 468 bingana na 89%. Mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016 biyemeje kuzoroza imiryango 1,068 bizaba bingana na 96.6%.

Umukecuru Nyiramakuba Clemence umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative atangaza ko mu myaka irenga 70 afite ari bwo agiye korora inka mu rugo rwe.
Yagize ati “Mbega nabonekewe! Ngiye kongera gusubira ibukumi rwose, nzanywa amata nazabona ifumbire nzashisha numva.”

Yizeye ko azabona ifumbire ihagije yo kujya afumbiza imirima ye maze ikera neza akihaza mu biribwa kanasagurira isoko. Ibi byishimo akaba abisangiye n’umusaza Seromba nawe uvuga ko ari bwo agiye korora inka.

Ashimira Perezida Paul Kagame ibyiza amaze kubagezaho cyane cyane kwibuka koroza Abanyarwanda. Ati“Ndashimira Perezida Kagame umpaye amata rwose ubwo se iyi gahunda iyo itaza nari kuzapfa noroye inka”.

Nyuma yo kwishimira inka bahawe no kuba bagiye kuzibyaza umusaruro bafumbira imirima yabo ndetse bakaba biteguye no kuzanywa amata aba baturage bavuga ko bazoroza n’abandi bakabona icyororo.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubworozi Gashirabake Isdore arasaba abahawe inka kuzifata neza ngo kuko inka igereranywa n’uruganda rufasha benshi gutera imbere.
Aha yabibukije ko bagomba kumenya ko inka bahawe bagomba kuziturira abandi bityo bikabafasha kugirana ubumwe n’abo bazaba bazituriye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nuko nuko, ibi byose turabikesha perezida wacu paul kagame udahwema kuzirikana abaturage be ayobora.

lilly u yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

ntababeshye iwacu tworoye tworojwe na HE, none ubu ndanywa amata itoto ni ryose kubera gahunda ya girinka munyarwanda

Kibwa yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza, gahunda ya gira inka munyarwandayaziye igihe

Kaneza yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka