Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barifuza amakuru ahagije ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite

Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ku nkunga y’umuryango Disability Rights Fund, tariki 02 Gashyantare 2024, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka wa 2024.

Uwamariya Josiane uyobora umuryango Hope for Life
Uwamariya Josiane uyobora umuryango Hope for Life

Uwamariya Josiane watangije umuryango ‘Hope for Life Association’ akaba ari n’umuyobozi wawo, avuga ko barebeye hamwe ibibazo abatumva n’abatavuga bafite, imbogamizi, ndetse n’icyo Igihugu kibikoraho.

Basanze u Rwanda rwaragiye rusinya amasezerano mpuzamahanga, rushyiraho ingamba n’amategeko avuga ko Umunyarwanda wese wujuje ibisabwa afite ubwisanzure mu gutora nta nkomyi, ariko basanga abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bafite imbogamizi kubera ko batabasha kumvikana n’abandi kuko bo bakoresha ururimi rw’amarenga.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko bareba ibikorwa bijyanye n’amatora ariko ntibamenye icyo biba bivuze.

Uwamariya Josiane ati “Icyo twasaba ni uko ubuyobozi bwacu bwakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagire amakuru ahagije ku matora arimo gutegurwa, kugira ngo ndetse na bo bazabashe kuyitabira, bazatore bazi neza ibyo barimo.”

Mu mbogamizi bagaragaza, harimo kuba mu bakora ubukangurambaga ku matora hataba harimo abakoresha ururimi rw’amarenga bahagije, no kuba abakeneye gutora batumva batanavuga batabanza kumenyekana ngo bafashwe muri icyo gikorwa.

Mu bitekerezo byatanzwe, harimo kuba abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babarurwa bakamenyekana guhera ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Akarere, noneho hagashyirwaho uburyo bwo kubafasha, haba mu kubaha amakuru, kugira ngo bazatore mu bwisanzure.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashima ko nibura nko mu makuru ya Televiziyo Rwanda hari ubumenyi bungukiramo ariko ko buba budahagije, bakifuza ko mu biganiro birambuye bica kuri televiziyo bivuga ku matora no ku zindi gahunda, hajya habonekamo n’usemura mu rurimi rw’amarenga kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuyeho.

Ku munsi w’itora na bwo bifuza koroherezwa, nibura aho batorera bakagira umuntu uzi ururimi rw’amarenga babasha kuvugana bakumvikana.

Bizimana Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba n’umwe mu bigeze kujya gutora, avuga ko hari igihe umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona akurikira abandi aho abonye bagiye gutorera, abandi bagatora bagataha, we akabura umufasha, akirirwa ku zuba, akaba yanataha adatoye kubera kudasobanukirwa no kutabona uwo bumvikana mu rurimi rw’amarenga.

Mu buhamya yahaye Kigali Today yifashishije umusemuzi w’ururimi rw’amarenga, yavuze ko kuba batamenya amakuru ku matora, bituma na bo ubwabo batiyamamaza kandi na bo bafite ubushobozi bwo kujya mu myanya y’ubuyobozi itandukanye.

Usibye kuba bakwiyamamaza, ngo no gutora ntibiborohera. Bizimana avuga ko nko mu gihe abakandida biyamamaza, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bajya aho byabereye ariko ntibabashe kumva ibyo abiyamamaza bavuga.

Ahereye ku rugero rw’ibyamubayeho umunsi umwe ubwo yari agiye gutora, yagize ati “Barahamagaraga kuri lisiti y’itora, abo bahamagaye bakamenya aho bajya gutorera. Jyewe umuntu ushinzwe amatora yaraje arahamagara sinabimenya ko yampamagaye kandi nari mpari, amatora ararangira abandi bose baje gutora barataha, jyewe natoye nyuma kuko sinamenyaga aho njya gutorera.”

Ati “Ubu turifuza ko bakora ibishoboka byose kugira ngo amatora ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, mbere y’uko aba, ahantu hose baziyamamariza n’aho bazatorera, rwose hazabe hari umuntu w’umusemuzi kugira ngo natwe abafite ubumuga tubashe gukurikira amakuru no kumva ibyo badusezeranya. Turifuza ko n’abazaba bahagarariye amatora ku ma site bahugurwa ku marenga y’ibanze yoroshye bashobora kwiga mu minsi ibiri cyangwa umunsi umwe bakayamenya, kugira ngo igihe hazagera umuntu ufite ubwo bumuga bazashobore kumufasha no kumuyobora.”

Bizimana ashima umuryango Hope for Life ufatanyije na RNUD kuba barateguye igikorwa kigamije kumva imbogamizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura na zo mu gihe cy’amatora, bakizera ko hari impinduka zizaba mu matora ari imbere.

Muri ibi biganiro nyunguranabitekerezo, hari hatumiwemo na bamwe mu bashinzwe amatora ku rwego rw’Uturere, bagezwaho izo mbogamizi, biyemeza kuzaziganiraho na bagenzi babo, bakarebera hamwe uburyo bwo kuzikemura.

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ ukora ku ngingo zitandukanye, ariko ukagira n’ibikorwa byo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga.

Bakorana by’umwihariko n’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) ku nkunga y’Umuryango Uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga (Disability Rights Fund).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka