Abafite ubumuga batangije gahunda yo gukorera ku mihigo

Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013 yatangije gahunda y’imihigo ku rwego rw’igihugu, igikorwa cyabereye mu karere ka Karongi ahahuriye abahuzabikorwa bo mu Ntara y’iBurengerazuba.

Ni ku nshuro ya mbere Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga itangiza gahunda yo gukorera ku mihigo nk’uko byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Ndayisaba Emmanuel, nyuma y’inama yari ihuje abafite ubumuga bo mu turere turindwi tugize Intara y’iBurengerazuba.

Muri iyo nama nyunguranabitekerezo hanarebywe uko uturere dukora, ibyo bagezeho n’ibyo bateganya umwaka utaha wa 2013-2014, kandi Ndayisaba Emmanuel yavuze ko gahunda yo gukorera ku mihigo igiye kuzajya ikurikizwa mu gihugu hose.

Yagize ati “twatangije mu rwego rw’igihugu gahunda yo guhiga kuri buri karere kugira ngo bagire imihigo bagomba kuzesa kuko turashaka nk’inzego za Leta tuzajya tubakorera igenzura ndetse tukabaha n’amanota dukurikije uko bazaba besheje imihigo bahize”.

Abafite Ubumuga bo mu ntara y’Uburengerazuba ngo bahisemo ibikorwa byabo bigendeye ku nkingi enye za guverinoma y’u Rwanda bikazatuma bamenya aho bava n’aho bagana bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje n’abatabishyira mu bikorwa.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga mu karere ka Karongi Mukamana Thérèse, asanga ahanini ibibazo byugarije abantu bafite ubumuga bishingiye ku kuba uturere tutaragera ku ntera imwe mu kwita ku bantu bafite ubumuga.

Aragira ati: “Niyo mpamvu tugomba kugerageza gusanisha kugira ngo tugendere ku ntambwe imwe, n’ubwo hari uturere twatambutse abandi, hakaba n’abakigerageza. Turacyakeneye ubuvugizi kugira ngo tubone ubushobozi bwo kugera ku byo dukeneye, ari nabyo twashyize mu mihigo.

Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke, Shyirambere Bruno, we avuga ko gukora imihigo bitari byoroshye kubera ko abantu bafite ubumuga bakeneye ibintu byinshi.

Ati: “kandi ibyo dukeneye byose nta mafaranga ahagije ahari kugira ngo bigerweho; ni yo mpamvu twatoranyaga ibikorwa tuzabasha kugeraho ku buryo bworoshye, mbese dushobora guhiga kandi tukanahigura. Batugiriye inama yo kuziyambaza abafatanyabikorwa bacu mu turere kandi tukibumbira mu mashyirahamwe”.

Mukamana Thérèse uhagarariye abamugaye mu karere ka Karongi avuga ko muri rusange abamugaye bafite aho bamaze kwigeza bitewe n’uko Leta ibashyira muri gahunda zayo.

Aboneraho no gushima ariko anasaba ko abantu bose ko igikorwa cyo gushyigikira abafite ubumuga bakigira icyabo kugira ngo ntibakomeze guheranwa n’ubukene bityo bagendane n’abandi mu iterambere bagere aheza bifuza.

By’umwihariko Mukamana yashimye ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwafashije koperative y’abantu bafite ubumuga mu murenge wa Rubengera, bubatera inkunga ya miliyoni eshashatu yo gukora ubworozi bw’inkoko. Ngo hari n’abandi benshi bafashwa muri gahunda ya Gira Inka, abandi bakavuzwa.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka