Abafite ubumuga bafite inshigano zo guharanira uburenganzira bwabo

Abafite ubumuga barasabwa guhaguruka bagatinyuka, bagaharanira uburenganzira bwabo mu nzego no mu bikorwa bitandukanye kuko bemeza ko na bo bashoboye.

Abafite ubumuga basabwa kumenya uburenganzira n'inshingano zabo.
Abafite ubumuga basabwa kumenya uburenganzira n’inshingano zabo.

Abahagarariye abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyamasheke babigarutseho ku wa Kabiri, tariki 17 Gicurasi 2016, nyuma y’amahugurwa ku burenganzira n’inshingano bafite mu kwerekana ubushobozi bwabo, bahabwaga n’Umuryango Handicap International.

Abafite ubumuga bagaragarijwe ko bafite inshingano yo kugaragaza ubushobozi bwabo mu nzego zifata ibyemezo. Muri izo nshingano harimo kwitoresha ndetse no gutora ababayobora.

Murekatete Josephine, Umunyamabanga w’Urwego rw’Abafite Ubumuga mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko hari amategeko Leta y’u Rwanda yashyizeho ngo arengere abamugaye, nyamara ko abamugaye ari bo bazafata inshingano mu guharanira uburenganzira bahawe n’itegeko, bikaba ari ngombwa ko babimenya.

Yagize ati “Buri Munyarwanda agomba kubaho mu bwisanzure. Dufite inshingano zo kwikorera ubuvugizi mu nzego z’ibanze, hariho amategeko aturengera, tugahaguruka tugatahiriza umugozi umwe twese n’abataramugaye, tukubaka igihugu cyacu.”

Vicky Paul, umwe mu bamugaye bahagarariye abandi mu Murenge wa Ruharambuga, avuga ko uburenganzira bw’abamugaye ari bo ubwabo bazabanza kubwiha bahindura imyumvire, bakumva ko bafite ubushobozi. Ibyo ngo bizatuma bava aho abandi bibwira ko bihishe, barekane ko nubwo baba bafite ingingo zimugaye ariko ubwonko butekereza neza.

Yagize ati “Ni twe ubwacu tugomba kwiheraho, uburenganzira duhabwa n’amategeko tukabuharanira, aho twihezaga tukahava. Niba ari igihe cy’amatora tukerekana ko dushobora kwitoza ndetse tukaba twatora abantu b’ingirakamaro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka