Abafatanyabikorwa bafasha ubuyobozi guteza imbere abaturage

Bimwe mu bikorwa by’iterambere bigaragara mu karere byubatswe n’abafatanyabikorwa. Ubuyobozi buhamya ko umusaruro uturuka muri ibyo bikorwa biteza imbere abaturage.

Ibikorwa binini bigaragara mu karere ka Kamonyi, harimo uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri, isoko rya Bishenyi, ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, uwineza Claudine, atangaza ko ibikorwa by’abikorera n’iby’imiryango itegamiye kuri Leta byunganira ingengo y’imari.

Aragira, ati “Akarere kadafite abafatanyabikorwa gutera imbere byakagora kuko ingengo y’imari yaba ikenewe yose ntiyaboneka.

Ariko iyo ubonye abantu batatu bishyira hamwe bakubaka uruganda cyangwa isoko bitanga imirimo ku bantu benshi “.

Hari n’abafatanyabikorwa bazana imishinga yo guhugura abaturage ku mikorere itanga umusaruro.

Abo nabo Uwineza avuga ko bafasha abaturage kugera ku iterambere kuko babahumura bakabafasha guhindura imyumvire ku buryo n’iyo umufatanyabikorwa agiye, basigara bazi kwirwanaho.

Umusaruro w'umuceli wariyongereye
Umusaruro w’umuceli wariyongereye

Atanga urugero rw’abaturage bo mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda bari barahejejwe inyuma n’amateka, ariko nyuma y’imyaka irindwi bakorana n’umuryango nterankunga Good Neighbors batojwe kuzigama.

Mukamusoni Francine, umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Mukunguri, ahamya ko gukorana n’imiryango itegamiye kuri Leta byateje imbere koperative COPRORIZ bahuriramo n’abandi bahinzi . Ati “Twatangiye dusarura toni ebyiri kuri Hegitari none ku bw’inama n’amahugurwa twagiye dukorerwa n’ikigo gikangurira abahinzi gukoresha ifumbire IFDC, dusarura toni esheshatu kuri Hegitari”.

Abafatanyabikorwa bakorera mu karere bafite ihuriro ryitwa JADF bamenyaniramo bakanungurana ibitekerezo ku byo abagenerwabikorwa bakeneye.

Isoko ryuzuye Bishenyi
Isoko ryuzuye Bishenyi

Ndahiro Osee, umuyobozi wa JADF Kamonyi, ati “JADF ni urubuga abafatanyabikorwa bahuriramo bakareba ibyo bakora bakigiranaho kandi bakagira ubufatanye mu bikorwa biteza imbere Akarere bakoreramo”.

Ngo mbere y’umwaka wa 2007, buri mufatanyabikorwa yakoraga ukwe atitaye kubyo abandi bakora, ariko kuri ubu bafatanya n’ubuyobozi kunoza imihigo kandi n’abafatanyabikorwa bakagira ibyo bahigira kuzageraho.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bayobozi mujye mwitonda hari igihe abantu baza bigize ibirura mukagirango n’abafatanyabikorwa barangiza bagasiga bambuye abaturage

Kibwa yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

abafatanya bikorwa baba munzego zose akarere katabafite ntaho kagera

Muyinga yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka