Abadepite bashinzwe kurwanya ruswa barashima intambwe u Rwanda rwateye kuri iki kibazo

Ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko muri Afurika (APNAC: African Parliamentarians Network Against Corruption), rirashima imbaraga u Rwanda rushyira mu kurwanya ruswa, rikaba ryanatoye urihagarariye mu Rwanda kungiriza umuyobozi mukuru waryo ku rwego rwa Afurika kugira ngo u Rwanda rufashe uyu muryango guhangana na ruswa.

Hon. Senateri Mukasine Marie Claire uyobora APNAC-Rwanda ari nawe watorewe uyu mwanya, yatangarije Kigali Today ko ibihugu bigize iryo huriro muri Afurika byatoye u Rwanda rutiyamamarije uwo mwanya kubera urwego u Rwanda rugeze mu kurwanya ruswa.

Perezida wa APNAC (Uhagaze), Visi-Prezida wa Sena na Hon. Connie bitabiriye inama rusange ya APNAC-Rwanda.
Perezida wa APNAC (Uhagaze), Visi-Prezida wa Sena na Hon. Connie bitabiriye inama rusange ya APNAC-Rwanda.

Yagize ati “Abantu benshi baradusabye bati Rwanda turashaka ko mugira uruhare mu gufasha uru rwego rw’Afurika kubera iki? Kubera ko u Rwanda rufite aho rugeze mu nzira yo kurwanya ruswa.

U Rwanda bashima imiyoborere yarwo; u Rwanda bashima uburyo Perezida wa Repubulika agaragaza ubushake bwo kurwanya ruswa. Ibyo mu bindi bihugu baracyafite urugendo rurerure rwo kubigeraho.”

Perezida w’iri huriro ashimangira ko uretse inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma kandi bafata n’umwanya wo kuganira kuri ruswa bagasobanurira abaturage ububi bwayo kuko inshuro nyinshi bayirwamo bitewe no kuba badasobanukiwe ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi ku buntu.

Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi bari mu muhango wo gufungura inama rusange ya APNAC-Rwanda.
Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi bari mu muhango wo gufungura inama rusange ya APNAC-Rwanda.

Ikindi basuzuma niba amategeko batora igihe cyose adaha urwaho ruswa kugira ngo bitaba imbogamizi mu kuyirwanya.

Bakorana bya hafi n’Umuryango urwanya ruswa, Transparency International Rwanda kugira ngo ibibazo bagaragaje bikorerwe ubuvugizi; nk’uko Hon. Senateri Mukasine yakomeje abishimangira.

Ubwo Visi-Perezida w’Umutwe wa Sena, Hon. Senateri Gakuba Jeanne d’Arc yafunguraga ku mugaragaro inama rusange ya APNAC -Rwanda, tariki 13/02/2015 mu Karere ka Musanze, yashimye uruhare rwabo mu kurwanya ruswa, yongeraho ko u Rwanda rukaba rugeze kure mu kuyihashya ariko ngo ntiruragera ku gipimo cya 100%.

U Rwanda ruza ku isonga muri Afurika y’Iburasizuba mu kugira igipimo cyo hasi cya ruswa, ibi bishingiye ku buyobozi bukuru butihanganira ruswa n’igisa na yo. Ingero zitangwa ni uko hari abayobozi bakuru bakurikiranweho iki cyaha barabihanirwa mu gihe ahandi mu bihugu haba hari abayobozi bizwi ko barya ruswa ariko barabaye intakoreka.

Icyakora, Hon. Senateri Mukasine ashimangira ko bagomba kongera imbaraga mu nzego z’ibanze kuko ikibazo cya ruswa kigihari.

Iyi nama rusange ya APNAC-Rwanda izamara iminsi itatu izatorerwamo ubuyobozi bushya bw’iri huriro ryatangiye mu Rwanda muri 2005 ubu rifite abanyamuryango 64.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

badushima bagira bate ariko nubwo hari tugeze tuyirwanya hagaragara turusheho kuko turangaye yakaza umurego

murego yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka