Abadepite bashimye isuku mu bigo, banenga umwanda mu baturage

Basoza uruzinduko rw’iminsi 10 bari bamaze mu Karere ka Kirehe, abadepite bashimye isuku igaragara mu bigo bya Leta, banenga umwanda basanganye abaturage.

Babigaragarije mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere n’abavuga rikumvwa bo mu Karere ka Kirehe ku wa 26 Mutarama2016.

Abadepite bavuga ko basanze isuku nke mu ngo z'abaturage.
Abadepite bavuga ko basanze isuku nke mu ngo z’abaturage.

Depite Mujawamariya Berthe, uyoboye itsinda ry’abadepite bane basuye Akarere ka Kirehe, we na bagenzi be bashimye isuku basanze mu bigo bya Leta mu gihe mu baturage ho hagaragara umwanda.

Abwira Ubuyobozi bw’Akarere, Depite Mujawamariya, yagize ati “Mu nyubako z’akarere, iz’umurenge no mu bigo nderabuzima; isuku ni yose.”

Yakomeje agira ati “Mu baturage hari ibikenewe gukosorwa. Hari imiryango twasabye uburenganzira batwemerera kwinjira mu nzu zabo. Uburyo bwo gupanga ibintu ntibunoze urasanga ikiyiko kiri kumwe n’icyibo, isahani kumwe n’umufuka w’ibishyimbo. Ntiwabona aho unyura, amazu na yo ntabwo akurungiye.”

Depite Mujawamariya avuga ko aho abantu baryama hatameze neza, yagize ati “Uburiri buteye ikibazo. Ka matela (umufariso) ntibakanika, namwe murabyumva usanga karahinduye isura kandi nta muntu ukwiye kugira isoni zo kwanika matela. Niba ari ibyo, mujye mushaka uburyo bwo kurinda matela kunihira bene ako kageni.”

Isuku y’imisarani na yo yanenzwe, aho usanga ibiti biyitinze byibereye hanze, harimo imyenge minini ku buryo hari abantu batatinyuka kuyinjiramo batinya kugwamo. Ikindi ngo ni uko abadepite basanze abana bambaye imyenda ikabije umwanda.

Intumwa za Rubanda zahuye n'abagize inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Kirehe, maze banenga umwanda basanze mu baturage.
Intumwa za Rubanda zahuye n’abagize inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Kirehe, maze banenga umwanda basanze mu baturage.

Depite Mujawamariya ati “Ku bana ho biteye ubwoba! Bambaye imyenda isa nabi, ntibakaraba, hari aho twageraga abana batubona bakiruka bajya kwambara inkweto bigaragara ko bategetswe kuzambara igihe babonye abayobozi kandi zigenewe kurinda abantu umwanda aho kuzereka abayobozi.”

Aba badepite bagaye uburyo imyanda ya resitora usanga yandagaye, banenga umwanda wo ku ibagiro ry’akarere, banenga n’uburyo abana birirwa bazerera mu gihe cy’ibiruhuko.

Depite Munyangeyo Theogene we yagize ati “Twasanze abana ku mupaka wa Rusumo bazerera bambaye nabi, ibaze kugira ngo umunyamahanga winjiye asohorere kuri abo bana, ibaze iisura azaha gihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, avuga ko ikibazo atari ubukangurambaga ahubwo ikibazo ngo ni imyumvire y’abaturage kuko bigishwa isuku kenshi ariko ntibumve.

Muzungu avuga ko bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga bakangurira abaturage kugira isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka