Abadepite barifuza kumenya aho abataranditse basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa bahagaze

Intumwa za rubanda zatangiye ibyumweru bitatu zizenguruka mu mirenge yose y’igihugu mu biganiro n’abaturage ku kibazo cyo kuvugurura ingingo y’i 101, baratangaza ko uru rugendo rugamije kumenya aho abaturage batanditse basaba ko iyi ngingo yavugururwa bahagaze.

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015, mu Rwanda hose intumwa za rubanda zatangije ibiganiro n’abaturage, biganisha ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga cyane cyane ingingo yaryo ya 101, ikumira Perezida wa Repubukika Paul Kagame, kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ati "Kagame agomba kutuyoboa kuko ntawamuhiga."
Ati "Kagame agomba kutuyoboa kuko ntawamuhiga."

Hon. Barikana Eugene wari mu badepite bitabiriye ibiganiro byabereye mu murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yatangaje ko nyuma yo kwakira ibyifuzo birenga miliyoni eshatu bisaba ko itegekonshinga ryavugururwa, bifuza kwegera n’abataranditse kubera impamvu zitandukanye, kugirango bamenye aho bahagaze.

Ati "Ubu ndahagarara imbere y'abagabo kubera Kagame yaduhaye ijambo , 101 nihinduke yongere atorwe."
Ati "Ubu ndahagarara imbere y’abagabo kubera Kagame yaduhaye ijambo , 101 nihinduke yongere atorwe."

Yagize ati “Twakiriye ubusabe bungana na 3,784,586 busaba kuvugurura Itegeko Nshinga cyane cyane ingingo ya 101, dusanga bufite ishingiro tubuha agaciro, ariko nk’intumwa z’abaturage kandi bose, twafashe n’umwanzuro wo kuganiriza abataranditse kugirango nabo tumenye aho bahagaze, nabo ibitekerezo byabo bihabwe agaciro.”

Uyu we mu ntege nke yacinye akadiho atrananirwa arapfukama.
Uyu we mu ntege nke yacinye akadiho atrananirwa arapfukama.

Hon. Barikana yanavuze ko iki gikorwa kigamije no kungurana ibitekerezo n’abaturage ku buryo impinduka banditse basaba zazashyirwa mu bikorwa ku buryo bunogeye buri Munyarwanda, kuko itegekonshinga ari itegeko rya buri Munyarwanda rimuba ububasha n’uburenganzira bwo kwishyira akizanamu gihugu cye.

Abaturage bafatanyije n'umuyobozi w'akarere Jules Ndamage bacishijeho morale.
Abaturage bafatanyije n’umuyobozi w’akarere Jules Ndamage bacishijeho morale.

Nyuma yo kuganiriza abaturage ku bijyanye n’Itegeko Nshinga ndetse n’impamvu y’urwo ruzinduko abadepite bari gukorera mu Mirenge yose y’Igihugu, abaturage bahawe umwanya cyane cyane abatarabashije kugeza ubutumwa bwabo mu nteko babicishije mu nyandiko, nabo bagira icyo bavuga ku bijyanye n’izi mpinduka mu itegekonshinga.

Intumwa za rubanda zari zigizwe na Hon. Mudidi na Hon. Eugene Barikana bateze amatwi abaturage.
Intumwa za rubanda zari zigizwe na Hon. Mudidi na Hon. Eugene Barikana bateze amatwi abaturage.

Abavuze bose bibanze ku byiza ndetse n’iterambere Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda n’abanyarwanda, bose baha ubutumwa abadepite baje muri icyo Kiganiro ko bagomba kuvugurura ingingo ya 101 ikumira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu, kugirango bazongere bamutore akomeze abayobore.

Abaturage bitabiriye ibiganiro ku ngingo y'i 101 ku bwinshi.
Abaturage bitabiriye ibiganiro ku ngingo y’i 101 ku bwinshi.

Iki gikorwa kiri gukorwa n’abadepite ndetse n’abasenateri, kizakorwa mu mirenge 416 igize u Rwanda, kikazasozwa ku itariki ya 10 Kanama 2015.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka