Abacururiza mu mujyi wa Kigali barasaba ubufatanye na Leta mu gukumira impanuka ziturutse ku muriro

Abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali barifuza ko ubuyobozi butabaharira ikibazo cyo kwirindira inkongi z’umuriro, bakavuga ko n’ubwo hari ibikorwa remezo byashyizweho ariko hari ibigikenewe nk’amazi yo kuzimya akiri kure y’umujyi mu gihe agiye kwitabazwa.

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 18/7/2014, mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) ubw’akarere ka Nyarugenge na Minisiteri y’Umutekano (MININTER).

Bamwe mu bacuruzi na bafite amazu akodeshwa mu mujyi wa Kigali bari bitabiriye iyi nama.
Bamwe mu bacuruzi na bafite amazu akodeshwa mu mujyi wa Kigali bari bitabiriye iyi nama.

Aba bacuruzi bavuga ko bafite gahunda yo kwishyirahamwe bakagura imodoka zishinzwe kuzima umuriro mu gihe cy’impanuka, ariko bakongeraho ko bakeneye ubufatanye bwa Leta mu kubegereza amazi hafi mu mujyi, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Bertin Makuza.

Yagize ati “Ingamba nizo ariko ni ngombwa ko ziva mu magambo zikajya mu bikorwa. Niba bavuga ngo harimo imodoka zizimya imodoka yonyine ntizimya, hagomba amazi. Nka hariya iwacu turi kubaka hahoze iposita, kugira ngo ujye hariya Nyabugogo kuvomayo amazi byatinda.”

Bertin Makuza, umwe mu bacuruzi bakomeye akanagira amazu mu mujyi wa Kigali.
Bertin Makuza, umwe mu bacuruzi bakomeye akanagira amazu mu mujyi wa Kigali.

Aha yavugaga ku mabwiriza amaze iminsi asohotse agena uburyo amazu yose yo mu gihugu agomba kwirinda impanuka z’inkongi z’umuriro n’uburyo bakwiye kwitwara mu gihe impanuka ibaye.

Ku ruhande rumwe MIDIMAR yemeranya nabo ko bikwiye ko mu rwego rwo kwihesha agaciro aba bacuruzi bakwiye kwigurira imodoka zabo zizimya umuriro, ariko ku rundi ruhande ngo bakwiye no kugura ibigega bazajya babikamo amazi bakwifashisha bibaye ngombwa, nk’uko Minisitiri Seraphine Mukantabana yabitangaje.

Iyi nama yari yitabiriwe na MIDIMAR, ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge n'Urugaga rw'Abikorera mu mujyi wa Kigali.
Iyi nama yari yitabiriwe na MIDIMAR, ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’Urugaga rw’Abikorera mu mujyi wa Kigali.

Ati “Nidushake ibigega. Natanze urugero mvuga ko hano muri quartier Mateus inzu zihari hafi ya zose nta n’imwe ifite ikigega cy’amazi. Nibagire ibigega by’amazi ashobora no kuba yakwifashishwa mu gihe habaye ikibazo. Twanasabye ko na EWSA yagira ibigega by’amazi hirya no hino ku buryo ziriya modoka zizimya zishobora kubona amazi mu buryo bworoshye.”

Aba bacuruzi biyemeje ko mu mwaka umwe baba bafite imodoka byibura imwe izimya umuriro bazaba biguriye. Igiciro cy’imodoka imwe izimya umuriro gishobora kugera no kuri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko rero basaba ubufatanye babanze barebe uruhare rwabo dore ko ari narwo rwingenzi leta nayo ize ibunganire , ikingnzi hari byinshileta iba ibasaba gukora kandi rwose byoroheje ariko ugasanga murabicyerensa murabitwara biguru ntege bikaba aribyo bibabyarira ibibazo ariko burya buri kantu usabwe gukora ugiye ugakora byagufasha cyane

karenzi yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

ariko ni byo kuko ukuntu impanuka z’inkongi y’umuriro ziri kuba hakenewe ubufatanye bwagutse kugirango tuzirwanye

tyson yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka