880 mu bihumbi 33 nibo babonye akazi muri Leta
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta iratangaza ko abantu 880 babonye imyanya muri Leta, mu bagera ku 33.374 bari basabye akazi muri 2014-2015.
kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, nibwo iyi komisiyo yagejeje raporo ya 2014-2015 ku Nteko ishinga Amategeko imitwe yombi.
Yatangaje ko abasabye akazi mu nzego za Leta bageraga ku 33.374, nyuma y’isuzumwa ry’ibyangombwa batanze ku myanya itandukanye basanze ababyujuje ari ibihumbi 16.599 bangana na 49.6%.
Abatsinze ibizamini by’amapiganwa ni 1.683 bangana ni 10% by’abujuje ibyangombwa kandi imyanya yari ikeneye abakozi yari 880.
Abagore bashyizwe mu myanya ni 263 bangana na 29.3% , naho abagabo 537 bingana na 60.3%.
Abandi 803 bashyizwe ku rutonde rw’abatsinze ibizamini by’amapiganwa ariko kugeza ubu ntibarabonerwa imyanya.
Komisiyo kandi yamurikiye abadepite n’abasenateri ubushakashatsi yakoze ku micungire y’abakozi mu bitaro 21 byo mu gihugu harebwa uko amategeko agenga abakozi yubahirizwa.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubera ubwinshi bwabarangiza bakabura akazi ni hashakwe abasjoramari benshi bibanda cyane ku mirimo yo kuzamura imibereho myiza y,abaturage ishingiye kubuhinzi n,ubworozi,kandi urubyiruko rukure amaboko mu mifuka,rwige gukoresha amaboko n,ubwenge.Akimuhana kaza imvura ihise,kandi udakora ntakarye.