38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bariye nabi

Ikigo cy’u Rwanda gishizwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi ibakururira kugwingira.

Byatangarijwe mu Karere ka Burera tariki ya 02 Ugushyingo 2015, ubwo hizihirizwaga, ku rwego rw’igihugu, icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’mwana, gukaraba intoki ndetse no kurwanya imbasa.

Umuyobozi w'agateganyo wa RBC, James Kamanzi, avuga ko umubare w'abana mu Rwanda bafite imirire mibi ukiri munini.
Umuyobozi w’agateganyo wa RBC, James Kamanzi, avuga ko umubare w’abana mu Rwanda bafite imirire mibi ukiri munini.

James Kamanzi, Umuyobozi w’agateganyo wa RBC, yavuze ko iyo mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2014-2015. Agahamya ko umubare ungana utyo w’abana bafite imirire ari munini.

Ngo iyo mwana afite ikibazo cy’imirire mibi akurizaho kugwingira, ntakure nk’uko byakagombye kugenda ngo azigirire akamaro. Ngo anakurizaho kandi kurwara izindi ndwara zituruka ku mirire mibi zirimo na Bwaki akaba yabura ubuzima.

Kamanzi ni ho ahera asaba Abanyarwanda muri rusange gufatanya bakagaburira abana babo indyo yuzuye.

Aha Guverineri w'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, na we wari muri uwo muhango, yahaga abaturage urugero abereka uko bakaraba intoki mu kwimakaza isuku.
Aha Guverineri w’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, na we wari muri uwo muhango, yahaga abaturage urugero abereka uko bakaraba intoki mu kwimakaza isuku.

Agira ati “Biradusaba ko twese duhaguruka tugafatanya kugira ngo ntihagire umwana w’Umunyarwanda ukomeza kwibasirwa n’imirire mibi ari yo ibagiraho ingaruka zikomeye.”

Muri uwo muhango hagaragajwe ko imirire mibi yacika burundu ababyeyi bagaburiye abana babo indyo yuzuye irimo imboga bakura mu karima k’igikoni, ndetse bakanabaha amata, imbuto n’amagi.

Gusa ariko, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko kubona iyo ndyo yuzuye bigoye kubera ubukene; nk’uko Akingeneye Beatrice, umwe muri bo, abisobanura.

Agira ati “Babikura he ra (indyo yuzuye)! Ubonye nk’ubufasha bakabiguha wabimugaburira, umwana akagenda neza. Ariko rero nk’ubu uri gukorera undi, uri umukene nta kuntu wabona ibyo kugira ngo wa mwana arye amerewe neza kandi udafite ukuntu wabishaka.”

Abajyanama b'ubuzima ngo bigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye kugira ngo hatagira abafata indyo nkene kandi batabuze ibiribwa.
Abajyanama b’ubuzima ngo bigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye kugira ngo hatagira abafata indyo nkene kandi batabuze ibiribwa.

Ariko hari abandi baturage bahamya ko hari bamwe batagaburira abana babo indyo yuzuye kubera kutamenya kuyitegura kandi bafite ibyo kurya. Ababyeyi nk’aba ariko ngo bafashwa n’abajyanama b’ubuzima bakabibigisha.

Mu muhango wo kwizihiza icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abaturage bashishikarijwe kandi kugira isuku aho bari hose: bakaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune kandi bakanagira imisarane yujuje ibyangombwa.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka