2017-2018 ngo izasiga Abanyarwanda bose bafite amazi meza

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo irasaba abo bireba bose gushyiramo imbaraga kugira ngo umwaka wa 2017-2018 uzasige Abanyarwanda bose bafite amazi meza.

Mu gihe muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS 2), Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko umwaka wa 2017-2018 uzasiga Abanyarwanda bose bagezweho n’amazi meza; Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikomeje gushakisha uburyo bwose bwakwifashishwa ngo iyi ntego izabashe kugerwaho.

Bari mu mukoro wo gushaka inzira yihuse yo kugeza amazi meza ku baturage.
Bari mu mukoro wo gushaka inzira yihuse yo kugeza amazi meza ku baturage.

Ni muri urwo rwego mu Karere ka Karongi hateraniye inama yahuje iyi Minisiteri ku bufatanye na UNICEF n’abakozi b’uturere tugize Intara y’iburengerazuba bafite aho bahuriye n’amazi ndetse n’isukura hagamijwe kwiga kuri politiki nshya yo gukwiakwiza amazi.

Ir Hategekimana Emmanuel, Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Amazi n’Isukura, avuga ko politiki yari isanzweho ku ikwirakwiza ry’amazi byabaye ngombwa ko ivugururwa nyuma yo gusanga yaragiye ibangamirwa n’ibintu bitandukanye birimo n’amavugurura yakunze kuranga ikigo kibifite mu nshingano ubu cyavuyemo WASAC na REG.

Ir Haregekimana kandi avuga ko bafite icyizere cyo kugera kuri iyi ntego. Yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali, hari umushinga barimo gukorana n’Abanyaturukiya ugomba kongeraho m3 ibihumbi 40 ku munsi, n’undi bakorana n’Abanyamisiri uzatanga amazi muri Kigali no mu gice cya Bugesera, ku buryo mu kwa 12 mu Mujyi wa Kigali ikibazo cy’amazi kizaba kirimo kurangira.

Yagize ati “Mu cyaro urebye uturere hafi ya twose turi ahantu heza, gusa hari utukiri hasi, navuga nka Nyaruguru, Rusizi, Rutsiro n’utundi ariko twahashakiye imishinga ikomeye ku buryo ikibazo kizakemuka.”

Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yerekana ko Uturere twinshi turi ku kigero gikabakaba kuri 80% mu kugeza amazi meza ku baturage batwo, uretse duke tukiri munsi ya 70%, ariko na two twamaze gushyirirwaho gahunda yihariye kugira ngo tuzamuke. Mu Ntara y’Iburengerazuba uturere twa Rusizi na Ngororero ni two tukiri munsi ya 70%.

Kuri ubu MINFRA na UNICEF batangiye kuzenguruka hirya no hino mu gihugu bashaka ibitekerezo bifatika byafasha kugeza amazi meza ku buryo bwihuse ku baturage batarayabona.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka