2016 irarangirana n’amabati ya Asbestos

Nyuma y’igihe kinini mu Ngororero bahiga gukuraho amabati ya Asbestos (Fibrociment) ntibigerweho, ubu noneho ngo 2016, uzasiga yaraciwe burundu.

Abafite amazu asakaje Asbestos (Fibrociment) mu karere ka Ngororero bamaze igihe kinini bagenda biguru ntege mu kuzisakambura, ahanini bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kuyakuraho, bitewe n’imirimo yabyo ihenze.

Dr Ahishakiye Emmanuel, umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo nabyo bifite inyubako zikakajwe bene ayo mabati, avuga ko bitoroshye ko umuntu ku giti cye cyangwa ikigo nk’ibitaro ayoboye bakwibonera ubushobozi bwo gusakambura ayo mabati.

Abafite aya mabati basanga ibiciro byo kuyakuraho bihenze bagasaba ko byagabanywa. Kuba inyubako za Leta zaratangiye gukurwaho aya mabati ngo bizihutisha icyo gikorwa no mu bikorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yadutangarije ko byagoranaga gusaba abayafite kuyasakambura mu gihe inyubako z’Akarere nazo zari zigisakajwe amabati, ubu akaba yarakuweho.

Mu mwaka wa 2013, ubuyobozi bw’Akarere bwatunganyije ahantu hazajya hatabwa ayo mabati ariko imyaka ishira ari 2 nta na rimwe ryari ryahatabwa. Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero yadutangarije ko bihaye umuhigo ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira nta Asbestos ikirangwa mu karere.

Muri aka karere, aya mabati agaragara ku bitaro bya Muhororo na Kabaya, ndetse no ku nyubako za Kiliziya Gatolika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ashobora gutera indwara z’ubuhumekero na kanseri.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IGICIRO CYI BATI

BERNARD yanditse ku itariki ya: 15-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka