104 batashye mu Rwanda bava mu mashyamba ya Congo

Abanyarwanda 104 babaga mu mashyamba ya Congo kuri uyu wa 10 Werurwe 2016 bageze mu Karere ka Rusuzi batashye.

Aba banywanda bavuga ko batindijwe gutaha n’imbogamizi z’ababwiraga ibihuha bivuga ko utashye bamwica bikabaca integer ntibatahe.

Bamwe mu batashye bava mu mashyamba ya Congo.
Bamwe mu batashye bava mu mashyamba ya Congo.

Ngo hiyongeragaho n’ingendo ndende bakoze bahunga bagahora bumva ko batataha ngo bapfe kugera mu Rwanda.
Uwitonze Aberi , umwe muri bo, agira ati “Njyewe ibintu bya mbere byatumaga ntataha ni ukubera ko twabaga turi kure umuntu akibaza aho ageze nuko yakongera gukoresha amaguru akagira aho agera bikambera urujijo.”

Akomeza avuga ko kuba mu mashyamba byanatumaga batinya guhunguka kubera ko hari bagenzi babo bicwaga n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu iyo bagaragazaga ko bashaka gutaha.

Uwitwa Sayinzoga Emmanuel, we avuga ko umutwe wa FDLR babanaga wababuzaga kuwusiga wonyine mu mashyamba ukabasaba gufatanya na wo ariko nyuma yo kubona ko nta ntego ufite bon go bahisemo kwitahira.

Akomeza avuga ko mu byatumye batahuka ari uko bumvise ko n’abakoze ibyaha bya Jenoside bababarirwa.

Nyirakamana Eshter avuga ko ubuzima bwo guhangayika yahuriye na bwo muri Congo bwatumye yirengagiza amakuru bababwiraga avuga ko iyo bageze mu Rwanda babica.

gusa nyuma yo kugera mu Rwanda ngo yibajije ibyo babwibwaga aho biva bituma akangurira abandi gutahuka kuko bababeshya.

Yagize ati “Iki ni igihugu pe abasigaye mu mashyamba bashatse bareka gukomeza kumva ibyo bababwira kuko ari ukubabeshya.”
Abenshi mu batashye bavuye muri zone ya Masisi , Walikare na Karehe bakaba bagizwe n’abana 66, abagore 30 n’abagabo 8.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka