Yiteje imbere abikesha BDF

Nsabiyumva Raphael utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yasezeye ku bwarimu aba rwiyemezamirimo none arishimira intambwe yateye.

Uyu mugabo w’imyaka 27 wubatse ufite umugore n’umwana umwe yavukiye mu karere ka Rutsiro anahiga amashuri abanza ayisumbuye ayakomereza kuri G.S Birambo mu ishami ry’inderabarezi rusange nyuma arangije yigishije kuva mu mwaka wa 2010-2012.

Ubu yatangiye kubaka inyubako izakoreramo akabari na resitora
Ubu yatangiye kubaka inyubako izakoreramo akabari na resitora

Nyuma ngo yaje gutekereza asanga yikoreye byarushaho kumuteza imbere nibwo yandikiye umuyobozi w’Akarere n’uw’ikigo cy’amashuri cya Bumba yigishagaho abamenyesha ko abaye ahagaritse kwigisha ahubwo ko agiye kwikorera.

Yegereye ikigo cy’ingwate cya BDF kimwishingira kuri banki atangirira kuri Miliyoni 2 n’ibihumbi 800 ahita atangira gucuruza Resitora akajya anapiganira amasoko akomeza gutyo, ubu akaba avuga ko yishimira ibikorwa agezeho nyuma yo kuva mu bwarimu.

Raphael yanakomeje kwiga kaminuza
Raphael yanakomeje kwiga kaminuza

Aganira na Kigali Today yagize ati" Nyuma yo gusezera ku bwarimu ubu ndashima cyane intambwe maze gutera kuko ubu mfite ibikorwa byinshi nagezeho kandi bifite agaciro hakiyongeraho ko ubu nirihira na Kaminuza bitandukanye na mbere nkiri mwarimu".

Asezera ku bwarimu Bagenzi be n’ababyeyi be ntibabyakiriye neza

Nsabiyumva akomeza avuga ko akimara gusezera ku bwarimu yaba abo bigishanyaga ndetse n’ababyeyi be bamubwiraga ko yafashe umwanzuro utari mwiza ariko we ngo akababwira ko yabanje kubitekereza ho igihe kinini.

Yubatse inzu abamo ihagaze Miliyoni icumi
Yubatse inzu abamo ihagaze Miliyoni icumi

Ati" Nkimara gusezera bagenzi banjye twigishanyaga ndetse n’ababyeyi bambyara barambwiraga ngo nafashe umwanzuro mubi ariko njye nkababwira ko nabitekerejeho igihe kinini ariko ubu koko bamwe bambona ubu bavuga ko natekereje neza"

Uyu mugabo agira inama abantu bose harimo n’abarimu kudapfukiranwa n’ibitekerezo ahubwo ko abantu bagombye gutekereza kure kuko ngo ari byo bituma abantu batera imbere buhoro buhoro kandi bagakunda akazi kabo bakora.

Nsabyiyumva avuga ko muri rusange ibikorwa bye amaze kugeraho abibarira muri Miliyoni zisaga 50 z’amanyarwanda akaba avuga ko agifite intumbero yo gutera imbere kurushaho.

Cisse Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umva urantunguye pe konziko ntamwarimu umva gukira wowe wishe ingona?kugirangubugereho?

nikuze m louise yanditse ku itariki ya: 14-08-2017  →  Musubize

birantangaje cyane nange muzi ari umwarimu imana imurinde azateze nabandi imbere kd azakomeze Abe umu scout mwiza nkuko izina rye ribivuga agno gentil murakoze

jean bosco jagwar courager yanditse ku itariki ya: 3-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka