Yeguye muri Njyanama y’Akarere ataramaramo n’ukwezi

Mwiseneza Fidele wari watorewe kuba Umujyanama Rusange mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro yasezeye kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro atanamaze ukwezi arahiye.

Mwiseneza usanzwe ari umukozi w’akarere ushinzwe kwihutisha iterambere yarahiriye kuba Umujyanama mu Nama Njyana y’Akarere ka Rutsiro ku wa 26 Gashyantare 2016, ku wa 15 Werurwe 2016 yandika asaba kwegura avuga ko bitewe n’imirimo akora atashobokera kubangikanya n’ubujyanama.

Ibaruwa Mwiseneza yanditse asezera.
Ibaruwa Mwiseneza yanditse asezera.

Kigali Today yifuje kumenya niba Mwiseneza yariyamamaje atazi ko kubangikanya iyo mirimo yombi bitemewe ariko ku murongo wa terefoni igendanwa Ntiyabasha kuboneka.

Mu Nama Njyanama yateranye ku wa 18 Werurwe 2016 abajyanama bose bemeye ubusabe bw’uyu wari umujyanama ndetse banatangaza ko kwegura kwe bitazabahungabanya ahubwo ko bazakomeza gukora ibyo bemereye abaturage babatoye nk’uko Gakuru Innocent, Umujyanama uhagarariye Umurenge wa Boneza abivuga.

Ati"Nk’uko na we yanditse abivuga ko atabangikanya imirimo afite n’ubujyanama, twabitoreye nta kibazo mbibonamo rwose abasigaye tuzakomeza n’uzamusimbura na we azaza azi inshingano z’umujyanama."

Mugisha Josue, Umujyanama mu Murenge wa Musasa, na we ati "Kwegura kwe ni ubushake bwe niba yabonye imirimo akora n’ubujyanama bizamuvuna agahitamo gusezera, ndumva ntacyo biduhungabanyijeho kuko bitazatubuza gukora inshingano zacu twiyemeje."

Mu bajyanama 26 bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro hasigaye25 ngo bakaba bagomba kuzashaka uzasimbura uwasezeye mu gihe kitarenze amezi 3 nk’uko amategeko abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

aho se da, uyu mwiseneza yiyamamaje atari azi inshingano asanzwe afite? bamwe baravugako yashakaga kuba kizigenza none byarannze mbega ,polesana

alias yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

eeeeeeeeeeee,birashoboka se ko umuntu agaragaza faiblesse mugihe cya trois weeks mbega we abakugiriye ikizere????

kazeneza yanditse ku itariki ya: 27-03-2016  →  Musubize

Aho ndumva harimo urujijo,ubwo se yiyamaje atazi inshingano afite? cyangwa se abamutoye ntibaribazi izindi nshingano afite?

karisa yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

Nubwo bitangajeko umuntu yakiyamamaza akaza kubonako bitahura mu mategeko kubwakandi kazi,Wakibaza aho yabonaga ubushobozi cyangwa se niba asomye ingingo ubu..Gusa nibyiza kugaragaza ko atakibashije guhigura icyo yari yaremereye abaturage hakiri kare..

Faustin yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka