Yasanzwe mu bwanikiro bw’ibigori yapfuye

Mu Kagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, umugabo witwa Harerimana Deny yasanzwe mu bwanikiro bw’ibigori yapfuye.

Mutuyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2016, ubwo mugenzi we bakoranaga akazi k’ubukarani yagiye kumureba agasanga yapfuye.

Akomeza avuga ko uyu mugenzi we ahamya ko yari amaze iminsi arwaye, ndetse ngo n’aho basanze umurambo we bakaba bahasanze imiti yanywaga, akavuga ko mu gukeka ko yaba ari yo yazize, bayijyanye kwa muganga bagasanga ari imiti isanzwe ubundi itatera ikibazo.

Uyu muyobozi avuga ko amakuru y’uko uyu muntu yabaga muri ubu bwanikiro yayamenye ejo ayabwiwe n’ubuyobozi bw’umudugudu. Harerimana (bitaga Rasita) ngo yari ahamaze imyaka igera kuri itatu, akaba ngo yari yarahaje asaba icumbi nk’utishoboye.

Ati “Bambwiye ko yaje nta cumbi afite kandi ubu bwanikiro nta musaruro wari ukiboneka wo gushyiramo, barahamucumbikira.”

Kuba nyakwigendera yari amaze iminsi arwaye bikaba ari na byo bikekwa ko yaba yazize cyane biturutse ku kubura umwitaho.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Rasita yari amaze igihe arwaye, urumva rero kuba muri kiriya kizu wenyine nta we umwitaho, bishobora gutuma agera aho agapfa.”

Harerimana Deny w’imyaka 41 yari ingaragu, umurambo we ukaba wajyanwe ku Bitaro bya Kibuye ngo hakorwe isuzumwa ku cyaba cyamuhitanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka