Urubyiruko rwa Kamonyi rurikoma abashoramari bizanira abakozi rukabura akazi

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko kwiyongera kw’abashoramari bitabagabanyiriza ikibazo cy’ubushomeri kuko bizanira abakozi.

Nyuma yo kugezwaho ibikorwa remezo nk’amashanyarazi mu mwaka wa 2010, hagaragaye abantu benshi barimo n’abashoramari baza gukorera no gutura mu Karere ka Kamonyi. Urubyiruko rwari rutegereje kubona imirimo mu bikorwa by’abashoramari ruvuga ko rwatunguwe n’uko bose baza bifitiye abakozi.

Urubyiruko rwa Kamonyi rurikoma abashoramari bizaniraabakozi rukabura akazi
Urubyiruko rwa Kamonyi rurikoma abashoramari bizaniraabakozi rukabura akazi

Mu bikorwa bishya bigaragara mu karere, harimo ibigo by’imari n’amabanki, amashuri, inzu z’ubucuruzi n’utubari.

Twagira Ngabo, utuye mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, ahamya ko iryo shoramari rizana iterambere mu karere kuko ryinjiza imisoro, ariko ngo abaturage nta nyungu babibonamo.

Aragira ati “Baraje bateza imbere akarere koko mu bijyanye n’imisoro, ariko twebwe ba rubanda rugufi nta nyungu dukuramo. None se ko baza bizaniye abakozi; keretse abaparanto ni bo bonyine bashobora gukoresha ab’inahangaha”.

Ndagijimana Jean pierre, utuye mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge, asanga kuba abashoramari bazana abakozi babo bituma urubyiruko rwize rukomeza kugira ikibazo cy’ubushomeri.

Ati “Bituma nkatwe barangije amashuri tutabona akazi . Turifuza ko ubuyobozi bwatuvuganira abashoramari baje bakagira bake b’inaha baha akazi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, avuga ko abashoramari baba bakeneye gukoresha abakozi bafite ubushobozi batitaye ku ho baturuka. Ku bw’ibyo ngo ubuyobozi burita ku guhugura abaturage mu bumenyingiro kugira ngo bagire ubumenyi bwabashyira ku isoko ry’umurimo.

Aragira ati “Birumvikana mu mirimo bakora bakenera umukozi ubishoboye . Icyo dukora, dushishikariza abacu kugira ubumenyi ku buryo umushoramari waza icyo akeneye gukoresha yabona ukimushoboreye. Icya kabiri ni ukubwira abaza gukorera iwacu kuzirikana ko natwe dufite ababafasha iyo mirimo.”

Ku bwa Ntivuguruzwa Jean Damascene, Perezida w’Abikorera mu Karere ka Kamonyi, ngo urubyiruko ntirukwiye guhangayika kuko mu ishoramari riza harimo n’iribafasha kwihangira imirimo. Atanga urugero ku bubatse Isoko rya Bishenyi rishobora gucururizwamo n’abantu bagera ku bihumbi bibiri.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mukarere ka kamonyi baratubwirai ngo nituge mwisoko rya bishenyi umuntu ajyayo ntagishoro?

laurence yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

mukarere ka kamonyi baratubwirai ngo nituge mwisoko rya bishenyi umuntu ajyayo ntagishoro?

laurence yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka