Urubyiruko rwa FPR-INILAK rwishimira ibyiza u Rwanda rugezeho

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR Inkotanyi mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza ruravuga ko ibyiza u Rwanda rugezeho bifite impamvu ibitera.

Babitangaje tariki 01 Ugushyingo 2015 ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi ku birebana n’amahame agenga abanyamuryango bayo.

Bamwe mu rubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR bari mu mahugurwa
Bamwe mu rubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR bari mu mahugurwa

Nk’uko bamwe muri urwo rubyiruko rwabivuze intambwe u Rwanda rugezeho ishingiye ku miyoborere myiza irangajwe imbere n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Umuraza Jeannette wiga mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza akaba yari muri aya mahugurwa yishimiye ko u Rwanda rutera imbere agaragaza ko ibyo biterwa n’imiyoborere myiza u Rwanda rwiyemeje kandi ishyigikiwe n’umukuru w’Igihugu.

Yagize ati: “ Ibyiza u Rwanda rugezeho bifite impamvu ibitera ntabwo igihugu cyayoborwa na Perezida Kagame ukora yitanga ngo kibure gutera imbere”.

Uru rubyiruko rwahuguwe ku mateka y’u Rwanda n’amahame y’umuryango wa FPR Inkotanyi rwishimiye ko amahugurwa nk’aya yabongereye ubumenyi butuma barushaho kwibukiranya amahame agenga abanyamuryango ba nyabo.

Visi perezida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza, Munyantore Jean Bosco watanze bimwe mu biganiro byatangiwe muri aya mahugurwa yavuze ko yateguwe kugira ngo barusheho kungura ubumenyi abanyamuryango babo biga muri INILAK, ishami rya Nyanza.

Aganira na Kigali Today yavuze ko abahuguwe nabo bazahugura abandi hirya no hino cyane cyane aho batuye ibyo bakabikora nk’abantu bajijutse bumvikanisha neza amahame y’umuryango FPR Inkotanyi.

Rugerinyange Francois atanga ikiganiro kumateka y'u Rwanda
Rugerinyange Francois atanga ikiganiro kumateka y’u Rwanda

Yasabye urubyiruko rwiga muri INILAK Nyanza kuba intangarugero bakaziba icyuho cyatewe n’abiyitaga abanyabwenge ariko bakoreka u Rwanda muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Zimwe mu ndangagaciro zasabwe urubyiruko rwiga muri INILAK Nyanza zirimo kuba intangarugero bakitangira kubaka igihugu kugira ngo iterambere u Rwanda rufite rikomeze.

Muri iri shuli rya INILAK Nyanza urubyiruko rusanga 200 nirwo rwitabiriye aya mahugurwa nk’abanyamuryango b’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka