Urubyiruko rurasabwa kugira umuco wo kwiharika
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi bwatangije ubukangurambaga bwo gukangurira urubyiruko kwiharika kuko biri mu birurinda kwiyandarika.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi bugaragaza ko ubukene ari kimwe mu bizonga urubyiruko bikarukoresha ibitateganyijwe birimo gutwara inda z’indaro, kwandura Sida no guta ishuri.
Thomas Niyihaba Umunyamabanga Nshingwabakorwa w’uyu murenge, avuga ko bateguye iki gikorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko n’ababyeyi nyuma yo kubona ko mu mwaka hagaragaye abakobwa bane batwaye inda bitunguranye, babiri muri bo bikabaviramo guta ishuri.
Avuga ko kurinda abana ubukene ari imwe mu ngamba zafasha mu gukemura iki kibazo.
Agira ati “Turavuga tuti twicaze urubyiruko n’ababyeyi, tubatoze kwiharika, yorore izo nkwavu, iyo nkoko, iyo hene kuko hari icyo bizafasha nibabasha, kugira aho bigeza bizabarinda kwiyandarika, kandi buriya baba banunganira ababyeyi babo, bigaca bya bindi uhura n’umwana wamubaza icyamukuye mu ishuri akakubwira ko ari ukubura ibikoresho.”
Mujawimana Angelique umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, witabiriye iiy gahunda, avuga ko uyu muco waba umuti w’ibibazo byinshi.
Ati “Ibi batubwira nibyo cyane, inshuro nyinshi usanga abajya mu ngeso mbi ku ishuri babiterwa no kubura amikoro kuko buriya abakobw abo ubuzima bwacu buragoye igihe ukennye.”
Bihira Innocent, ushinzwe urubyiruko, siporo n’umuco mu Karere ka Karongi, avuga ko uretse kubyumva mu kurwanya ubukene, kwiharika abantu bagomba no kubyumva mu buryo bwo gutoza urubyiruko umuco wo gukora rukiri ruto.
Ati “Ubu hari ingaruka duhura nazo z’urubyruko usanga rwakuze rudatojwe umuco wo gukora, bigomba gucika.”
Iki gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro cyanahujwe kandi n’umuhango wo kumurika igikombe ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Murambi yatwaye ku rwego rw’igihugu mu irushanwa Umurenge Kagame Cup.
Ernest Ndayisaba
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kugira umuco wo gukora ni ingenzi
niduhagurukire kwikorera bizadufasha mu buuzima bwacu bwa buri munsi
urubyruko rurasambana cyane muri ikigihe ababyeyi nibatabare bagire inama abo babyiruka