Undi Munyarwanda wari ufungiwe i Goma yagarutse mu Rwanda

Mu gihe kitageze ku cyumweru, Umunyarwanda wa cyenda mu bafungiye muri gereza yitwa T2 iri mu mujyi wa Goma yabashije kugaruka mu Rwanda taliki ya 13/10/2014 nyuma yo kumara amezi abiri yaraburiwe irengero.

Kwizera Janvier uvuka mu karere ka Kayonza asanzwe ari umunyeshuri mu karere ka Rulindo. Taliki ya 25/8/2014 ku ishuri bamutumye amafaranga yerekeza inzira igana Bunagana Uganda kujya kureba umurihira witwa Jules Semucyo.

Taliki ya 27/8/2014 ubwo Kwizera w’imyaka 22 yari Bunagana ngo yaje kuva muri Uganda yinjira Kongo by’amatsiko maze afatwa n’inzego z’iperereza zamushinjije kuba maneko nyuma yo kumuvugisha Ikinyarwanda ndetse zikamusangana n’ibyangombwa byo mu Rwanda.

Kwizera avuga ko Bunagana yahamaze icyumweru ababazwa kugira ngo yemere ko ari umusirikare cyangwa intasi y’u Rwanda ariko abasubiza ko ari umunyeshuri maze bamwohereza Rutshuro aho yamaze ikindi cyumweru mbere y’uko agezwa muri gereza ya T2 Goma taliki 10/9/2014.

Kubera ibikorwa by’ihohoterwa yakorewe avuga ko taliki 9/10/2014 yagize ikibazo cy’amazi macye mu mubiri n’ikizungera yitura hasi abayobozi ba gereza bahita bamutwara kwa muganga.

Kwizera Janvier Umunyarwanda byacyekwaga ko yiciwe muri gereza iri i Goma yagarutse mu Rwanda.
Kwizera Janvier Umunyarwanda byacyekwaga ko yiciwe muri gereza iri i Goma yagarutse mu Rwanda.

Kwizera avuga ko abandi Banyarwanda bari bafunganywe bakuwe muri gereza atazi aho bajyanywe kuko ntabo yasanze mu bitaro ndetse ntabasige muri gereza agarutse mu Rwanda.

“Mbere y’uko ntaha babanje kujyana muri gereza gusezera kubo twabanaga, gusa uwitwa Tumayine yagize ikibazo cy’uburwayi bamujyana kwa muganga ariko bahita bamugarura ariko ntituzi irengero rye hamwe n’undi bari bafitanye isano twari dufunganywe wari ufite ibikomere bikomeye ku kuguru.” Kwizera atanga ubuhamya.

Kwizera avuga ko yinjira muri gereza ya T2 yahasanze Umunyarwanda witwa Niyonsega Theophile waje kurekurwa atanze amafaranga hakaba n’abandi Banyarwanda bavanye Rutshuru barimo Sibomana Nshizirungu uvuka mu karere ka Rubavu ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Ubwo Abanyarwanda 8 bari bafungiye i Goma bagarukaga mu Rwanda taliki 9/10/2014 nabo batangaje ko muri gereza ya T2 basigayemo Abanyarwanda harimo n’umusirikare ufite ipeti rya Captain.

Mu Banyarwanda bakiri muri gereza ya T2 iri i Goma kandi barimo Sekabanza Jean Pierre uvuka i Musanze wavuye muri FDLR agarutse mu Rwanda agafatwa n’inzego z’umutekano za Kongo zikamufunga.

Harimo kandi Segato uvuka mu karere ka Rubavu, Nshizirungu Sibomana uvuka mu karere ka Rubavu, Barayavuga Eric uvuka mu karere ka Rubavu na Habyarimana Fabien wo mu karere ka Nyabihu.

Kwizera avuga ko abafungirwa muri T2 babaho ubuzima bugoye kuko barya gatatu mu cyumweru kandi ntibagire aho baryama, akavuga ko ubwo yari agiye gutaha abari muri gereza bamutumye ku miryango yabo iri mu Rwanda ariko yamburwa ubutumwa yahawe n’inzego z’umutekano wa gereza.

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Rubavu zivuga ko hari abantu bajya muri Kongo bakaburirwa irengero, akaba ariyo mpamvu bishishikariza abaturage kwambuka mu buryo beemewe n’amategeko kuko iyo bagiriyeyo ikibazo kubakurikirana byoroha.

Kwizera Janvier wagarutse mu Rwanda avuga ko yavuye kuri gereza ya T2 n’amaguru kugera ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo aho yakiriwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubwo leta yagira icyo ikora arikoa abanyarwanda bagabanye kujya kongo kuko bashobora kwitura mu bibazo batazi, kongo ubwayo yananiwe kwigenzura bityo FDLR ikaba ariyo iyobora henshi , murabe mwimva rero

kabuto yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka