Umuyobozi w’abadivantiste ku isi yifuje ko Icyicaro cyabo mu Rwanda cyaba umunara w’agakiza

Umuyobozi w’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi ku isi, Dr Ted Wilson waje mu Rwanda gutaha ibikorwa bitandukanye byubatswe n’iryo torero, yashimye inyubako y’icyicaro gikuru iri mu mujyi wa Kigali, ariko asaba ko ubwiza bwayo butaba umurimbo gusa, ahubwo yahinduka umunara wo kwamamaza ukugaruka kwa Yesu Kristu no gukiza abantu.

Yavuze ko adashidikanya ko iyo nzu yubatswe kuri Yesu, “we buye rikomeza imfatiro zose, kandi ikaba igomba guhinduka ubuturo bw’Imana, Umwuka muziranenge; igomba kuba ikirango kigaragaza ubushobozi bw’Imana. Mu gihe rero dufungura iyi nzu nziza yubatswe mu cyubahiro cyayo, izabe impamvu yo gusakaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwayo”.

Dr Ted Wilson n'itsinda ry'abandi bayobozi b'abadivantisti ku isi no muri Afurika, yaje mu Rwanda gutaha ibikorwa bitandukanye byubatswe n'iryo torero.
Dr Ted Wilson n’itsinda ry’abandi bayobozi b’abadivantisti ku isi no muri Afurika, yaje mu Rwanda gutaha ibikorwa bitandukanye byubatswe n’iryo torero.

Dr Ted Wilson yakomeje agira ati “Iyi nzu ni nziza pe, ariko igomba kuba umunara ugaragaza icyubahiro cy’Imana mu mujyi wa Kigali, sinifuza ko abantu bazajya bayinyuraho bavuga ngo abadivantisti b’umunsi wa karindwi bafite amafaranga menshi, bubatse ibintu by’indashyikirwa, ahubwo bajye bavuga ngo dore abantu bakunda abandi, bita ku batishoboye, bakagaragaza imico mbonera ya Yesu Kristo”.

Umuyobozi w’abadivantisti ku isi yasabye ko icyicaro gikuru cy’Itorero ryabo mu Rwanda, ngo cyaba ahararikirwa abantu kwitegura kugaruka kwa Yesu Kristu no gutaha mu ijuru kw’abera.

Umuyobozi w'Abadivantisti hamwe n'Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, batashye inzu y'icyicaro gikuru cy'itorero.
Umuyobozi w’Abadivantisti hamwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, batashye inzu y’icyicaro gikuru cy’itorero.

Imana ngo irashaka ko abanyarwanda bizera ko izabakorera ibikomeye nk’uko yabikoreye Abisiraheli igihe yabakuraga mu Misiri berekeza muri Kanani, igihugu cy’isezerano, nk’uko Dr Ted yabimenyesheje abaje kumwakira, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 10/02/2015, aho yaje mu Rwanda avuye mu gihugu cya Sudani y’epfo kubasaba gushyira hamwe bakareka imvururu.

Inzu y’icyicaro cy’abadivantiste yatashwe hari umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange; washimiye abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi n’andi matorero yose yubatse inyubako zijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali.

Inyubako y'icyicaro gikuru cy'abadivantisti b'umunsi wa karindwi yaraye itashywe.
Inyubako y’icyicaro gikuru cy’abadivantisti b’umunsi wa karindwi yaraye itashywe.

Iyo nzu y’amagorofa umunani yubatswe mu gihe cy’imyaka ibiri hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu, ikaba iri ku buso bungana na metero kare ibihumbi bitatu, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’abadivantiste mu Rwanda, Pasiteri Byiringiro Rukundo Hesron; akaba yashimiye abagize uruhare mu kuyubaka bose.

Mu myaka 30 ishize Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda rimaze ryigenga (aho mbere ryari rikomatanyijwe n’iryo mu Burundi), ngo rimaze kubaka ibikorwa bihesha abanyarwanda imibereho myiza, birimo amashuri guhera ku abanza kugeza kuri za kaminuza, ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse n’umuryango wa ADRA utabara abahuye n’ibyago.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Mugirisabatonziza

KWIZERA theoneste yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

imana iduhire cyane
.Naho impamvu yao amatiku NGO ahari ifaranga se?

mercy jackson nyamiyonga yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

Nibibaze niba mubyo Yesu azaheraho arobanura intama mu ihene azavuga NGO"WUBATSE INZU YAKATARABONEKA MU MUJYI MWIZA" cg niba azavuga ati :NARI NSHONJE URAMFUNGURIRA NARI ,NARI NAMBAYE UBUSA URANYAMBIKA,...Bene data about(SDA),nibaboneko itorero ryamaze gutera umugongo Imana rikaba ryisubiriye muri Egiputa ribyitayeho.
Uwo nkunda ndamucyaha nkamuhana ibihano.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Kwita abantu ibirura ibisahiranda Ni gushyira isoni Kandi ntamuntu uba parfait Imana izaguhe guhinduka!

Rukundo yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

komeza basha guhamya ukuri ndetse n’i Burundi Ted Wilson azahagere turabe ko iyi si twoyivamwo,mwese abadiventiste bo mu Rwanda mugire imigisha n’abataritegurira ukugaruka kwa Kristo mubafashe cne!

Oscar Bdi yanditse ku itariki ya: 21-08-2016  →  Musubize

bamanze basome inkuru yqgaragaye kumuryango.com babone kwitaka .ni mbyisi ibirura ibisahiranda ruswa amacakubiri nibyo bibaranga ntamurimo wimana bagana. uwo byiringiro urikurimanganya abantu ntabwo azi ko aho ari hahoze abandi na rugerinyange yaratashye kandi nta matiku yagiraga. yisubireho akorere imana cgvsatani bihire inzira.

gatama yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

ok ifaranga rirahari Dusabe Imana itwongerere n’urukundo

kk yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

ok ifaranga rirahari Dusabe Imana itwongerere n’urukundo

kk yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Turashima itorero ry’abadventiste inyubako igendanye n’igihe bubatse mumugi wa Kigali

mukunzi yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

amatiku!? mu nkuge harimo imyamaswa nyinshi zimwe zinanuka cyane ariko harimo agakiza!!!!

mu ntumwa za Yesu harimo Yuda!!!

peter rugo yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

amatiku!? mu nkuge harimo imyamaswa nyinshi zimwe zinanuka cyane ariko harimo agakiza!!!!

mu ntumwa za Yesu harimo Yuda!!!

peter rugo yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ok,Nibyizape gusa twubak’Imitima nkuko Ted yabivuze. Bareke amatiku twumva ahubwo batahirize umugozi umwe

john nkunda yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka