Umuyobozi muri FDLR yatangaje byinshi kuri uyu mutwe

Ntibibaza Gerard wari umwe mu bayobozi b’igisirikare cya FDLR agataha mu Rwanda, yagaragarije umubare w’abarwanyi ba FDLR utajya utangazwa, avuga n’ahaherereye abarwanyi.

Aganira na Kigali Today yamusanze mu kigo cya Mutobo, aho akurikirana amasomo yo ku musubiza mu buzima busanzwe. Ntibibaza Gerard yatanze amakuru menshi kuri FDLR.

Ntibibaza Gerard avuga ko imibare itangazwa kuri FDLR atari yo.
Ntibibaza Gerard avuga ko imibare itangazwa kuri FDLR atari yo.

Ibihumbi bitanu by’abarwanyi ba FDLR niwo mubare Lt Col Ntibibaza Gerard wari ushinzwe ibiro bya mbere (J1) muri FDLR akitandukanya n awo agataha mu Rwanda tariki 18 Nzeri 2015, avuga ko ariwo mubare yasiwe wanditse mu bitabo.

Ntibibaza avuga ko abarwanyi bari mu ntara ya Maniema, Katanga Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ariko ngo abenshi bari muri Kivu.

Agira ati “Sinibuka uduce bagiye barimo bose, ariko abarwanyi benshi bari muri Kivu kuko Kivu y’Amajyepfo ifite ibihumbi bibiri abandi bakaba muri Kivu y’Amajyaruguru naho abari muri Maniema na Katanga FDLR Foca ntibagenzura.”

Ntibibaza aganira na Sylidio Sebuharara, umunyamakuru wa Kigali Today, aho yamusanze i Mutobo.
Ntibibaza aganira na Sylidio Sebuharara, umunyamakuru wa Kigali Today, aho yamusanze i Mutobo.

Ntibibaza avuga ko ariyo mibare yasize yanditse mu bitabo, kandi raporo zikorwa buri gihe zivuye ku dutsiko tw’abarwanyi bari ku birindiro zikoherezwa ku buyobozi bukuru.

Ntibibaza avuga ko muri Kivu y’Amajyepfo, abarwanyi ba FDLR biganje mu duce twa Kirembwe, Mirenge, Hiwabora na Rulimba, aho bayobowe na Col Helerimana Hamada uzwi ku mazina ya Bola Uzima ubarizwa Kirembwe.

Kivu y’Amajyaruguru abarwanyi benshi bari mu duce twegereye u Rwanda nka Nyiragongo, Rutshuru na Masisi ariko ubuyobozi bukuru buba Walikale, Gerard akavuga ko ahari abarwanyi benshi ari Rutshuru na Walikale.

Uyu mugabo ugaragara ko adakuze cyane, avuga ko umubare atanga atari abarwayi cyangwa abana nkuko imiryango mpuzamahanga ibivuga, ngo ni abarwanyi bari mu birindiro kandi bafite intwaro.

Avuga ko raporo zikorwa n’impuguke ari incurano, kuko ntabantu bahura n’ubuyobozi bw’igisirikare cya FDLR.

Abitandukanyije n'umutwe wa FDLR bari kumwe na Ntibibaza i Mutobo mu bikorwa by'isuku.
Abitandukanyije n’umutwe wa FDLR bari kumwe na Ntibibaza i Mutobo mu bikorwa by’isuku.

Ati “Ninjye wari ushinzwe ubuyobozi bw’igisirikare cya FDLR, nta mpugucye nimwe navuganye nayo, ntaniyigeze igera mu buyobozi bwa FDLR, imibare batangaza sinamenya aho bayikura wenda barayimba.

Naho imibare twe dufite mu bitabo iva ku birindiro by’abasirikare bacu ikagenda izamuka kugeza ku nzego zo huejuru.”

Ntibibaza avuga ko abarwanyi ba FDLR kugera kuri 90% bafite intwaro n’ubwo badakunda kuzigendana kubera kwihisha.

Naho inkomoko y’ibikoresho bya gisirikare FDLR ibitse, avuga ko yabihawe na Leta ya Congo, ibindi abarwanyi babigura n’ingabo z’iki gihugu n’imitwe yitwaza intwaro nka Mai Mai.

Akomeza vuga ko FDLR itagira ububiko bw’ibikoresho bizwi, ahubwo ibikoresho ibibika mu bwihisho mu birunga bya Nyiragongo na Nyamuragira kubera bidafatwa n’ingese ngo byangirike.

Avuga ko hari igihe bibagirwa aho babihishe bikazimira. Nyamuragira iruka muri 2013 hari ibyo yarukiye aho bihishe harasibangana

Kubirebana no kongera umubare w’abarwanyi, Ntibibaza avuga ko imwe mu mpamvu FDLR ifata bugwate impunzi z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Congo ari uko ariho abarwanyi.
Ati “Ahantu hambere FDLR ikura abarwanyi ni mu mpunzi z’abanyarwanda ziri mu brasirazuba bwa Kongo, ahandi ni mu bakongomani ariko bo ntibaramba iyo bamaze kubona imyitozo bigira mu mitwe yabo bakaba abayobozi.

Ahandi havaga abarwanyi ni muri Uganda ariko byarahagaze bitewe n’uko iyo bageze mu mashyamba ubuzima bubananira bagatoroka bagasubirayo dusanga duta igihe.”

Ubuzima bw’abarwanyi ba FDLR bwa buri munsi

Abarwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Congo batungwa no guhinga cyangwa gucuruza, abatabikoze bagasahura abaturage ba Congo.

Yemeza ko hari uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru FDLR iyobora ikaba ariyo ishyiraho ubuyobozi kubera ko ingabo n’abapolisi ba Kongo batahagera.

Ati “Ingabo n’igipolisi bya Kongo bikunda mu mujyi nahari imihanda, FDLR yo ijya ahatari iyo mihanda n’imijyi. Irategeka ndetse ikanasoresha, ikagira n’uruhare mu gushyiraho inzego z’abayobozi.”

FDLR yinjiza amafaranga atari macye ikura mu bucuruzi

Byagaragaye muri raporo y’ishami ry’umuryango wabibumbye rikorera muri Congo Monusco mu 2014, ko abarwanyi ba FDLR binjiza miliyoni 71 z’amadolari y’Amerika buri mwaka avuye mu bucuruzi bw’uruogi n’amakara.

Ntibibaza nawe yabyemereye Kigali Today ko hari abarwanyi bashinzwe gukora ubucuruzi bw’igice cy’igisirikare cya FDLR hamwe n’igice cya politiki.

Yongeraho ko hari n’abandi barwanyi bashinzwe kwinjiriza amafaranga abayobozi babo, kugira ngo babeho neza. Abo bayobozi ari nabo bagira uruhare rwo kubuza impunzi n’abarwanyi gutaha kuko babona ntacyo babuze.

Kuba ingabo za Congo zidashobora gusenya umutwe wa FDLR, Ntibibaza avuga ko biterwa n’uko mu gisirikare cya Congo harimo abasirikare bakorana na FDLR bakayiha amakuru mbere yo kuyitera.

Ati “Ingabo za Congo ninyinshi kandi zifite ibikoresho ariko kuba zidasenya FDLR biterwa nuko harimo abakorana na FDLR bakayiha amakuru nayo ikabaha amafaranga. Ibi bigatuma FDLR yitegura ibigiye kuyikorerwa.”

Ntibibaza avuga ko n’ubwo ingabo za FARDC zigira abazimenera amabanga, zibishatse zigafatanya n’ingabo za Monusco bahashya FDLR, ariko kuba bitaba kuri we abona ko hari ikindi kibyihishe inyuma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Bazisenya urabivugishumumwa mwabigerageje kangahe mukananirwa nimwumvikane natwe tumaze kuruhukaturikwitegura kujya gukomezanyakazi ko kubohozurda

sosthene yanditse ku itariki ya: 1-11-2015  →  Musubize

byaba byiza muduhaye umwirondoro we n akarere n umurenge akomokamo nkamenya niba ariwe wize muri lycee de kigali

andre habimana yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Ababuza amahoro Bose bazabibazwa.

Maguru yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Ntekereza ko nta makuru kuri FDLR kugeza ubu atazwi. Ikibazo ni kimwe gusa: kuki idasenywa? Ninde ufite inyungu mu kuyireka ikibera muri Congo? Nibaza ko ari abo bacuruzanya nayo kuko igihugu barimo ni akavuyo nta buyobozi, ukongeraho ibihugu bihora byifuza ko mu Rwanda hagaruka intambara ngo zo gukura RPF (bitirira abatutsi) ku butegetsi. Ubutagondwa bw’amoko bwokamye abatari bake kongeraho inyungu za politiki ya mpatsibihugu nibyo bituma duhora mu makimbirane. Kuki tutabibona ngo dufatanye kubirwanya?

mahoro jack yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Erega Bamwe Mubanyekongo Ntibifuzako Abobarwanyi Bataha Kdi Murabiziko Umutungo Wambere Arabantu Gusa Bakwiye Gutekereza Bakagaruka Kubaka Igihigu

Tuyizere j De Dieu yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Koraneza, ibyo uvuga babyita : kwiyemera.com . Nyuma yihindurwa ry’ itegekonshinga niho uzabona ko byose bishoboka. Iryo korana buhanga uvuga na FDRL irarifite kandi nabana bayo bararyize iyo zaburaya.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

nago babizi kagame yubanse igisirikare ngikomeye ninde wagitinyuka ahubwo abo barwanyi nibashyire inywaro hasi bagaruke mu rwanda bonjyere bankwe amata kuk nacyo bakokora turi inzovu bo ni ncishi

j paul yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Icyo kibyihishe inyuma utazi kdi wari umuyobozi muri bo ni iki?aho uradutekinitse sha.

Koraneza yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

OK, YEGO Inyeshyamba 5000 sinkeyaa, ariko kandi bamenye ko nibibeshya tuzabamena; Ariko buriya izo ntwaro ziri muri NYIRAGONGO na NYAMURAGIRA ntitwahagota maze dukoresheje ikoranabuhanga tukazisenya?

G yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka