Umusaza w’imyaka 90 ngo azapfana agahinda napfa atarabona Perezida amaso ku maso

Umusaza w’imyaka 90, Rutayisire Gerivas, utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, avuga ko ikintu gishobora kumubabaza ari ukuzitaba Imana atabonye Perezida Paul Kagame amaso ku maso ngo amubwire ijambo rimwe.

Uyu musaza, umurebye ubona agifite akabaraga kuko abasha gukora urugendo rugereranyije n’amaguru. Avuga ko yavutse ku ngoma ya Yuhi Musinga, ubukoroni bw’ababiligi bwaganje mu gihugu abyirebera, kandi ngo se umubyara witwaga Mbonyumushi yabaye sous-Chef mbere ngo babitaga igisonga.

Rutayisire ngo yabonye abami Musinga, Rudahigwa na Kigeli Ndahindurwa amaso ku maso, no kuri Repubulika uyu mukambwe avuga ko nta mu Perezida n’umwe atiboneye amaso ku maso.

Uyu musaza w'imyaka 90 ngo bizamubabaza napfa atarabonana na Perezida.
Uyu musaza w’imyaka 90 ngo bizamubabaza napfa atarabonana na Perezida.

Ati “abatwaye u Rwanda bose narababonye nsigaje kwibonera Perezida Kagame by’umwihariko we mufitiye ubutumwa.
Nifuje kenshi kumubona ngo mubwire ijambo rimwe gusa ariko sindamubona. Ubu ikibazo mfite ni uko mbona iminsi yanjye iri kugenda ishira, ariko Imana izamfasha mfite ikizere ko nzatabaruka mubonye nkamubwira”.

Uyu musaza w’ibitekerezo ubona bisobanutse ntabwo yifuje kuvuga ijambo ashaka kugeza kuri Perezida ngo nta wundi yaribwira ngo keretse amwiboneye.

Ati “Ni ubutumwa bwe nyine ntawundi nabubwira, ninatabaruka ntakundi nzabujyana ariko nzajyana agahinda, mfite byinshi byo kumubwira ariko mfite na kimwe cy’ingenzi.”

Rutayisire ahamya ko Perezida Paul Kagame atandukanye n'abandi ba perezida yabonye.
Rutayisire ahamya ko Perezida Paul Kagame atandukanye n’abandi ba perezida yabonye.

Uyu musaza udashaka kuba yagira undi abwira ijambo abikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame agira ati ati “Ni umuyobozi utandukanye n’abo namenye bayoboye iki gihugu, ndifuza cyane kuzamubona nkamuha ubutumwa bwe mbere y’uko ntabaruka.”

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

shakandi rero bariya basaza baba bafite ijambo ryingenzi
rifite akamaro pee rwose.

mugabe tom yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Umunyamakuru Richard Kwizera yabibwiye President kuri twitter none President yemeye Ko azashaka uyu musaza. Ubwo rero Kigalitoday muri abagabo ubwo mumwakiye rendez vous!

Pocho yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

YEWE RWOSE NANJYE MFITE AMATSIKO .ARIKO IJAMBO RYABANTU BAKURU RIBA RIKOMEYE CYANE. AHUBWO BAMUSHIKIRIZE PRESIDENT VUBA.

KAMARO yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ese ubu kigalitoday nta buryo yakoresha kugira ngo President asome iyi nkuru koko? Ko nziko Kagame nawe yahita agira positive reaction!! Please mukore uko mushoboye muruhure uyu musaza atazaphana agahinda atabonanye na Kagame ngo amubwire iryo jambo. Mwanakoresha twitter. Thanks

Elysee yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ubu koko umugani uranze ubaye impamo ngo ntamuryango uburamo ik....ryi? NGOMA nawe irihanukiriye ati abategetsi bose nibamwe, mubuhe bryo se? Mukuba bose bitwa ba perezida, cyangwa kuba bitaye cyangwa batitaye kubo bayobora? Perezida Kagame akunda abo ayobora, kandi akanabafahsa kwikemurira ibibazo. Ahuriye he nabo bandi uvuga NGOMA we?

Uwase Rachel yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

harigihe wasanga avuga ubusa bisazwe doreko abibonekeza batabura.
abategetsi bose ni bamwe.

NGOMA yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

abazi ikoranabuhanga baturanye n’uyu musaza bamufashe ubu butumwa abunyuze kuri twitter mu gihe ategereje guhura na president physically.

rukundo yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Uyu musaza azasindagire agere kuri offices za president wa republika bazamwakira kuko nta munyarwanda baheza.

rose yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Uyu musaza ko anteye amatsiko atari ngewe afitiye ubutumwa?! mbona gusa ikifuzo ke yakwegera inzego za leta zimwegereye akazituma kuri president,kandi pres Kagame ntiyatinda kumugeraho cyangwa kumutumaho mu biro bye kuko hari benshi yagiye yakira muri ubu buryo.

mitali yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

President kagame yunva ibyifuzo by’abanyarwanda bose,uyu musaza ahubwo yitegure kuza mu rugwiro mu minsi iri imbere.gusa icyazambwira ibanga uyu musaza ahishiye president.

nkaka yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka