Umujyi wa Kigali wakoze umukwabo w’abihagarika aho babonye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 31/01/2013, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaramukiye mu gikorwa cyo guhiga abihagarika aho babonye n’abata imyanda mu nzira. Umukwabu wari ugamije kongera guhwitura abantu kwita ku isuku y’umujyi muri rusange.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’urwego rwa Polisi, aho abapolisi bari babanje kujya bata muri yombi ufashwe yihagarika ku nzira cyangwa ata imyanda aho abonye, cyakozwe mu nce za Nyabugogo, Umurenge wa Kacyiru, Kicukiro ahitwa Rwandex no ku Kinamba.

Bamwe mu bafatiwe mu makosa yo kwihagarika, uretse kwitwaza indwara nka Diyabete no kuba bari bakubwe, bemeza ko kutabona ubwiherero muri Kigali ku buryo bworoshye ari bimwe mu bibashyirisha mu makosa.

Bamwe mu bafatiwe mu muenge wa Kacyiru, harimo inzererezi n'abandi bazira kwihagarika aho babonye.
Bamwe mu bafatiwe mu muenge wa Kacyiru, harimo inzererezi n’abandi bazira kwihagarika aho babonye.

Umwe ati: “Ni bibi cyane ariko nari mpfashwe bintunguye, mbese ikintu kikugeraho kubera uburwayi, njyewe ndarwaye singira feri nkubwije ukuri niyo mpamvu yabinteye ndabizi ko hari aho nanagenda ntibananyishyuze”.

Undi nawe ati: “Nari mvuye kuri Discentre nshaka kuza hano ndakubwa mbona sindibugere aho ubwiherero buri muri gare nihengeka ku ruhande ndihagarika”.

Abandi bagaragaje ko ubwiherero buhenda kuko bishyuzwa amafaranga ijana, mu gihe hari abandi baturutse mu ntara bavugaga ko batinya kuyoboza aho bihagarika kuko baba bakeka ko bakwisanga mu gico cy’abambuzi.

John Mugabo ushinzwe isuku mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko nubwo ubwiherero bwaba ari bucye cyangwa buri kure atari impamvu yo kurangwa n’isuku nke. Akemeza ko ari umuco ndetse n’imyumvire ikiri mu bantu.

Ati: “Birashoboka ko ubwiherero bwaba ari bucye ariko tuvuze n’isuku y’aha muri Nyabugogo tutagiye kure tukareba aho ubwiherero buri n’aho bihagarika uru rugendo ni rurerure!?

Hari n’ikindi, ntago ushobora kurenga metero eshanu utarahura n’akabari cyangwa resitora bifite ubwiherero rusange”.

Iyi ruhurura ihita yongera igasibangana kubera imyanda ihora imenwamo.
Iyi ruhurura ihita yongera igasibangana kubera imyanda ihora imenwamo.

Ku kibazo cy’uburwayi, Mugabo yatangaje ko niba hari umuntu ufite ubwo burwayi aba akwiye kubimenyesha ubuyobozi bw’aho akorera kugira ngo ajye yoroherezwa. Akemeza ko hari uburwayi bushobora gukwirakwizwa biturutse ku nkari.

Yemeje ko uko umujyi ugenda utera imbere n’abantu bagenda biyongera biba ngombwa ko ubwiherero bwongerwa, ikaba ari nayo mpamvu Umujyi wa Kigali ubifite muri gahunda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyiza koko ko umugi wacu ugira isuku!! Ariko nihafatwe ingamba z imisarane ya Rusange y abantu nkabariya biswe inzererezi!kuko umujyi ntushobora kubura abantu nkabariya!kandi bagomba gusohora imyanda y umubiri! babikorereahe?Umukwabo wo kubafunga si umuti urambye! Nonese nubafunga ntibituma? icyo uba ukoze ntabwo ari igisubizo cy isuku irambye!!

Ndicunguye simon yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

Barabeshya ubwiherero burahari ahubwo ningesoyabagabo kontamugore wafashwe.

Mbonabihita yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

Ariko rubanda rwohasi kuki arirwo ruhura nibibazo?muvuzeneza muti:mubafashwe harihigangemo ’inzererezi’none inzererezi zakwihagarikahe?namwe mumbwire nkabariya ba rwandex. Kuvayo ugera mumugi cg nyabugogo nimundangire ahari ubwiherero rusange?yewe mumenye konabantubahindutse ndagirangombabwireko ingo wajyagukomangamo ubasaba ubwiherero abakwemerera nibangahe? mbona umujyi wakigali wabanza ugakora ibyo usabwa kugirango isuku iboneke ubundi ikabona ghana abatayubahiriza,

emy yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

jyewe ahokwica gitera nakwica ikibimutera,nonese nawe nta bwiherero rusange bubakakumihanda,cyanecyane ahategerwa amamodoka.umukwabo siwomuti ndabivuze ndi kanaka.

yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Babahanishe gukora isuku nyabugogo no hafi ya za ruhurura,ubundi bigishwe babareke,uzongera gufatwa muribo,acibwe amande angana n’insubiracyaha.

Mukwiza yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Imisairane rusange iri he? tekereza ushatse nko kwihagarika uri kuri sulfo! watega moto ukaza rond point?

bb yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka