Umuhanda Huye-Nyaruguru uhangayikishije akarere kose

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko umuhanda uhuza aka karere n’aka Huye ngo ubateye ikibazo kuko udakoze, bigatuma ubuhahirane butagenda neza ndetse ngo n’ishoramari muri aka karere rikadindira.

Abenshi muri aba baturage cyane cyane abakoresha umuhanda bavuga ko kuba uyu muhanda udakoze ngo bituma ufashe urugendo agera iyo ajya yahindanye, naho ngo utwaye umugenzi nawe akamugeza iyo ajya yahindutse ivumbi bigatuma babipfa.

Munyentwari Emmanuel ukora akazi ko gutwara abagenzi akoresheje moto, avuga ko kuba uyu muhanda udakoze bituma imikorere yabo idindira, kandi ngo n’ibinyabiziga byabo bikahangirikira.

Munyentwari Emmanuel ukora akazi k'ubumotari avuga ko umuhanda ukozwe akazi kabo kagenda neza.
Munyentwari Emmanuel ukora akazi k’ubumotari avuga ko umuhanda ukozwe akazi kabo kagenda neza.

Ati:”uyu muhanda kuva aho akarere ka Nyaruguru kubatse ujya i Butare wabaye igisoro ni umuhanda mubi cyane, cyane cyane ubu moto zacu zo zaranapfuye kubera kugenda tuzihondagura mu binogo, nako nawe wawunyuzemo wabibonye. Iyo utwaye umugenzi agenda agusaba kumuha ikoti rimurinda ivumbi, haba mu gihe cy’imvura bwo hakaba hanyereye cyane”.

Uretse uyu muhanda bavuga ko ubateye ikibazo kandi banavuga umuhanda uhuza akarere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe, unyuze ahitwa mu Ruramba nawo ngo wangiritse, bakavuga ko bifuza ko iyi mihanda yakorwa yombi ariko cyane cyane ngo hakitabwa ku muhanda uhuza Nyaruguru na Huye, kuko ngo ariwo ukoreshwa na benshi cyane.

Kuva Huye kugera Nyaruguru umuhanda ugiye wuzuye ibinogo.
Kuva Huye kugera Nyaruguru umuhanda ugiye wuzuye ibinogo.

Aba baturage bavuga ko uyu muhanda ukoze ngo byatuma imikorere yabo irushaho kuba myiza kandi ngo n’abagenzi bawukoresha bikabahendukira.

Munyentwari akomeza agira ati: “Uyu muhanda baramutse bawukoze byatuma tujya dukoresha lisansi nkeya, kandi abakiriya bacu nabo bikabahendukira bakajya batanga amafaranga make”.

Uretse batuye aka karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’uyu muhanda kandi, n’ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko uyu muhanda ubuhangayikishije, gusa bukavuga ko iki kibazo bwakigaragaje kandi Perezida wa Repubulika akaba yarabemereye kuwubakorera.

Nubwo umuhanda ari igitaka ariko urakoreshwa.
Nubwo umuhanda ari igitaka ariko urakoreshwa.

Mu kiganiro akarere ka Nyaruguru kagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri 16/12/2014, umuyobozi w’aka karere Habitegeko Francois yatangaje ko koko uyu muhanda n’ubwo ugendeka ariko ukenewe gukorwa kandi ukajyamo kaburimbo.

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’akarere bushimira Perezida wa Repubulika wabemereye gukora uyu muhanda, akanavuga ko hari ikizere cy’uko mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 imirimo yo kuwukora izatangira.

Ati: “Dufite umuhanda w’ibitaka. N’ubwo ugendeka ariko turifuza kuzamuka. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wawemereye abaturage kandi amakuru nabaha ni uko biramutse bigenze neza hari ikizere ko muri 2016 uyu muhanda uzaba uri kubakwa, ndetse byagenda neza ugatangira muri 2015”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yizeza ko bitarenze umwaka wa 2016 umuhanda Huye-Nyaruguru uzaba watangiye gushyirwamo kaburimbo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yizeza ko bitarenze umwaka wa 2016 umuhanda Huye-Nyaruguru uzaba watangiye gushyirwamo kaburimbo.

Uretse umuhanda wa Kaburimbo uva i Kigali werekeza ku Kanyaru ukanyura mu mirenge ibiri y’akarere ka Nyaruguru ariyo Ngera na Ngoma, ikindi gice gisigaye cyose cy’akarere ka Nyaruguru kigizwe n’imihanda y’igitaka.

Kuba ka karere kadafite imihanda myiza bituma kugeza ubu ikompanyi Rwinyana Ltd ariyo rukumbi itwara abagenzi muri aka karere nabwo ikajya mu mirenge itatu gusa, naho mu yindi isigaye hagakora imodoka imwe imwe nazo z’abaturage ku giti cyabo.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira mayer wacu kubuvugizi adukorera cyane cyane H.E Paul KAGAME uhora ahanze amaso kubanyarwanda.

vincent hategekimana yanditse ku itariki ya: 20-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka