Umugore yafatanywe utubure 1000 tw’urumogi aruhetse mu mugongo

Nyirarwango Esperance acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Mukamira, mu karere ka Nyabihu, nyuma yo gufatanwa utubure 1000 tw’urumogi.

Nyirarwango w’imyaka 38, yafashwe kuri uyu wa 23 Nzeri 2015 saa moya za mu gitondo, ahetse urwo rumogi mu mugongo. Yafatiwe mu mudugudu wa Kivugiza, akagari ka Rubaya, mu murenge wa Mukamira hafi y’ibiro by’akarere ka Nyabihu.

Yasobanuye ko uru rumogi yaruvanaga mu karere ka Rubavu arwerekeje muri Gare ya Musanze ,aho yagombaga guhurira n’uwari kuza kurufata.

Yafatanywe utubure 1000 tw'urumogi aduhetse mu mugongo mu rwego rwo kuyobya uburari
Yafatanywe utubure 1000 tw’urumogi aduhetse mu mugongo mu rwego rwo kuyobya uburari

Nyirarwango ahakana ko uru rumogi ari urwe, agira ati “Nari ndukuye I Gisenyi, ntabwo nsanzwe mbikora. Ni umumama nagiye kuguza amafaranga umwana wanjye bamwirukanye ku ishuri, ampa ibihumbi 10 ararumpa ngo nindumujyanire mu Ruhengeri ampuza n’umuntu ndiburuhereze.”

Abajijwe izina ry’uwamuhaye uru rumogi yari ahetse, Nyirarwango yavuze ko atarizi ngo kuko aho atuye ahimukiye vuba. Akaba atuye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu mu mudugudu wa Karukogo.

Ahakana gucuruza ibiyobyabwenge akavuga ko ari undi warumuhaye ngo arumutwaze
Ahakana gucuruza ibiyobyabwenge akavuga ko ari undi warumuhaye ngo arumutwaze

Kuba yari atwaye urumogi nk’ikiyobyabwenge, Nyirarwango yemera ko yari abizi ndetse ko ari n’icyaha ubwe ngo yemera agasabira imbabazi.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba IP Theobar Kanamugire, avuga ko gufatanwa urumogi cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi ari icyaha gihanirwa n’amategeko.

IP Kanamugire avuga ko iki cyaha gihanishwa Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda. Ikaba igena igihano cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’amanyarwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5 ku muntu uhamwe n’icyo cyaha.

Asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari bibi kandi ubifatanywe akaba ahanwa ndetse icyo yari amariye umuryango we kikaba gihagaze.

Yongeraho ko unyweye ibiyobyabwenge bituma akora nabi, akitwara nabi, bikanatuma akora n’ibindi byaha ari na yo mpamvu akangurira abaturarwanda bose kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisa nkabyo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ahubwo rwose ubwo bamufashe ndabaho nte ko ninyweraga akamogi nkumva ubuzima burakomeje.

mpazimaka yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Urumogi ni rubi rurangiza abarucuruza nabarunywa bakanirwe urubakwiye, ibyo bintu ntago aribyirwanda kabisa

angelo yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

abagore basigaye bacuruza imogi kubwinshi.

sendashonga yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

urumogi ntirushobora gucika nimushake mushakishe inzira ruzajya rucururizwamo zisobanutse naho ubundi uko mururwanya niko nabarucuruza bongera imbaraga n’amayeli.

Kagubale yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Nibamureke yicururize,yishakire isente

Izere yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Nibamureke yikomereze ubucuruzi, ubwo ibyo nibyo yabonye byinsjiza akagaragara.

KIRENGA yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Kuki urumogi rutajya rucika kandi iteka hari abafatwa, uyu mugore aba akoreshwa nimurandure imizi, kurandura imizi y’ibiyobyabwenge ni ugufata uwarumuhaye n’uwo yarushyiraga abo nibo baba bafite rwinshi, naho uwo aba yakoreshejwe nka moyen de transport agahembwa kumufata agahanwa gusa atavuze uwarumuhaye naho yarujyanaga ntacyo bivuze.

MAHORO yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka