Umubyeyi yabyaye bane bahita bapfa

Umubyeyi witwa Yabaragiye Josephine yabyari ye abana bane mu Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 29 Ukwakira 2015 bahita bapfa.

Byabaye mu saa tanu ubwo uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Bushekeri mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri, yabyaraga abana bane umwe akavuka yapfuye mu gihe abandi na bo baje gupfa nyuma.

Dogiteri Mageza Sanctus, ukuriye abandi baganga mu Bitaro bya Kibogora, ndetse akaba ari we ushinzwe inzu y’abagore babyara muri ibi bitaro, avuka ko uyu mubyeyi yari yaripimishije babona mu byuma ko afite abana batatu ariko ngo baje gusanga afite abana bane.

Gusa ngo bari bafite ibyumweru 24, bishatse kuvuga ko ari amezi asaga 6, ku buryo ubundi aban nk’abo bigoye ko babaho.

Yagize ati “Uyu mugore yageze ku bitaro umura wamaze kwifungura umwana wa mbere yaje, tumubyaje dusanga umwana yamaze gupfa, nyuma nibwo twaje kumenya ko uyu mubyeyi yari afite mu nda abandi bana batatu, gusa ubundi ntibishoboka ko umwana ufite ibyumweru 24 yashobora kubaho”.

Dr Mageza avuga ko bisanzwe ko umubyeyi ashobora kubyara abana barenze umwe mu gihe intanga yabashije kwigabanya mo ibipande byinshi.

Abaganga kandi basobanura ko kugira ngo umubyeyi abyare umwana cyangwa abana bataregeza igihe bishobora guturuka ku burwayi bw’umwana cyangwa se uburwayi bwa nyina nk’uko bishobora guturuka ku kazi kenshi kakozwe na nyina cyangwa akaba yagira impanuka.

Yabaragiye w’imyaka 32 y’amavuko yari amaze kubyara inshuro enye. ubuheruka akaba yari yabyaye impanga, kuri iyi nshuro ya gatanu akaba yari abyaye abandi bana bane gusa ntibashoboye kubaho.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose uwo mubyeyi yihangane

habibu yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

uwo mubyeyi yihangane ariko namugira inama yo kuboneza urubyaro

bikorimana bosco yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Uwomubyeyi Imana Imuhekwihangana

Mariette Igicumbi yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka