Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ni umwihariko w’u Rwanda - Minisitiri Biruta

Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, avuga ko ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ari umwihariko w’u Rwanda kuko nta handi ku isi wagusanga.

Mu birori byo gutangiza ukwezi kw’imiyoberere myiza mu karere ka Burera, tariki 22/01/2013, Dr.Vicent Biruta yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uko kwezi kuko imiyoborere myiza ari ishingiro rya byose.

Agira ati “Imiyoborere myiza mu gihigu cyacu ni ishingiro ry’amajyambere, ni ishingiro ry’ibyo dukora byose.”

Akomeza avuga ko imiyoborere myiza ari uruhare abaturage bakwiye kugira mu byemezo bifatwa bitandukanye, bijyanye no gukemura ibibazo biba aho batuye bityo ibyo bibazo bakabikemura bafashijwe n’abayobozi.

Minisitiri Biruta asaba abayobozi bo mu karere ka Burera ko mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza bagomba gusuzuma uburyo serivisi inoze igoba kugera ku baturage, bakarwanya akarengane na ruswa.

Agira ati “Mu kwizihiza rero uku kwezi, turashimangira amasomo twavanye mu myaka ishize kugira ngo tuyubakireho, dushimangire amahame y’imiyoborere myiza, ajyanye no kurwanya akarengane na ruswa gutanga serivisi zinoze kandi zihuse, no guha abaturage ijambo mu bibakorerwa.”

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye ibirori byo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Burera.
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye ibirori byo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Burera.

Guha abaturage ijambo mu bibakorerwa byose ni ikintu gikomeye kuko gutanga amabwiriza ku baturage, bo ntibavuge uko babyumva, ntacyo bimaze; nk’uko Minisitiri Biruta akomeza abisobanura.

Agira ati “Mu mateka y’igihugu cyacu ndetse hari naho bikiri mu bindi bihugu, abaturage babagezaho amabwiriza…hano mu Rwanda rero twe twarabyanze turavuga ngo abaturage bacu barajijutse, abaturage bacu ibibazo byabo barabizi, ntabwo rero tugomba kubibamenyera, nibo bagomba kubyimenyera tugafatanya tukabyumvikana ho…”.

Muri uko kumvikana kuri ibyo bibazo abaturage bahitamo ibyo bashobora kwikemurira, hanyuma n’ubuyobozi bukabunganira aho badashoboye bityo umusaruro uvuyemo bakaba bawusangiye nk’uko Minisitiri w’uburezi akomeza abisobanuna.

Ni ku nshuro ya kabiri ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwizihizwa mu Rwanda. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 niho gahunda y’uko kwezi yatangiye.

Mu kwezi kw’imiyoborere myiza abayobozi ndetse n’abaturage barahura maze bagasuzumira hamwe intambwe bamaze gutera mu miyoborere myiza, mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka