Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO

Buri wa gatandatu wa nyuma mu gihugu hose haba igikorwa cy’umuganda. Nk’uko bisanzwe tubahitiramo amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa mu turere dutandukanye aba yafashwe n’abanyamakuru bacu bahakorera.

Mu karere ka Muhanga

Minisitiri w'Umutungo kamere Dr. Vinecent Biruta yagiye kwifatanya n'abaturage bo mu murenge wa Kigangu mu gikorwa cyo guharura umuhanda.
Minisitiri w’Umutungo kamere Dr. Vinecent Biruta yagiye kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Kigangu mu gikorwa cyo guharura umuhanda.
Abaturage n'inzego zose zahuriye mu guharura uyu muhanda uzabafasha mu buhahirane.
Abaturage n’inzego zose zahuriye mu guharura uyu muhanda uzabafasha mu buhahirane.

Mu karere ka Nyagatare

Abaturage babyukiye mu gikorwa cyo gucukura imisinga y'ahazubakwa ibindi byumba by'amashuri mu ishuri rya G.S Nyagatare.
Abaturage babyukiye mu gikorwa cyo gucukura imisinga y’ahazubakwa ibindi byumba by’amashuri mu ishuri rya G.S Nyagatare.
Abahageze kare bahise batangira akazi mu gihe abandi nabo bisuganyaga.
Abahageze kare bahise batangira akazi mu gihe abandi nabo bisuganyaga.

Mu karere ka Nyaruguru

Umuganda wabereye mu murenge wa Ngera, ahashijwe ikibanza kizubakwamo ibyumba bibiri by'amashuri.
Umuganda wabereye mu murenge wa Ngera, ahashijwe ikibanza kizubakwamo ibyumba bibiri by’amashuri.
Abaturage nibo bagira uruhare mu bikorwa bibakorerwa. Aha bari gusiza ikibazna kizubakwamo amashuri abana babo bazigiramo.
Abaturage nibo bagira uruhare mu bikorwa bibakorerwa. Aha bari gusiza ikibazna kizubakwamo amashuri abana babo bazigiramo.

Mu karere ka Kirehe

Abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gusibura umuhanda.
Abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gusibura umuhanda.
Ingabo nazo zari zaje kwifatanya n'aba baturage mu guharura umuhanda.
Ingabo nazo zari zaje kwifatanya n’aba baturage mu guharura umuhanda.
Bafatanyije n'abaturage, ingabo z'igihugu zaharuye umuhanda uzakoresha mu gutuma abaturage bahahirana n'abahandi.
Bafatanyije n’abaturage, ingabo z’igihugu zaharuye umuhanda uzakoresha mu gutuma abaturage bahahirana n’abahandi.
Banakoze igikorwa cyo kubaka icyo kiraro gica ku mugezi.
Banakoze igikorwa cyo kubaka icyo kiraro gica ku mugezi.

Mu karere ka Burera

Bakoze umuganda bubakira umuturage utishoboye.
Bakoze umuganda bubakira umuturage utishoboye.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n'ingabo z'igihugu.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’ingabo z’igihugu.
Abaturage bakata sima yo guteza igishahuro ku nzu y'utishoboye.
Abaturage bakata sima yo guteza igishahuro ku nzu y’utishoboye.
Nyiraruvugo Jacqueline usanzwe atishoboye niwe bubakiye.
Nyiraruvugo Jacqueline usanzwe atishoboye niwe bubakiye.

Mu karere ka Kamonyi

Mu murenge wa Runda mu kagali ka Ruyenzi bakoze umuganda wo kubaka umuyoboro w'amazi.
Mu murenge wa Runda mu kagali ka Ruyenzi bakoze umuganda wo kubaka umuyoboro w’amazi.
Uwo muyoboro babyutse bakora uzajya mu mudugudu wa Kibaya.
Uwo muyoboro babyutse bakora uzajya mu mudugudu wa Kibaya.

Mu karere ka Kayonza

Abatirage bo mu murenge wa Gahini nabo bagombaga kugendererwa n'abadepite ariko nyibyababujije kuba bakora umuganda mu gihe bakibategereje.
Abatirage bo mu murenge wa Gahini nabo bagombaga kugendererwa n’abadepite ariko nyibyababujije kuba bakora umuganda mu gihe bakibategereje.
Bamwe mu bagore bari guharura ku nkengero z'umuhanda.
Bamwe mu bagore bari guharura ku nkengero z’umuhanda.
Abaturage bari kwigabanya akazi mu gihe abadepite barahagera.
Abaturage bari kwigabanya akazi mu gihe abadepite barahagera.
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi nawe yifatanyije n'abaturage mu gukora umuganda.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi nawe yifatanyije n’abaturage mu gukora umuganda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu Mukabaramba Alivera nawe yari yaje kwifatanya na Minisitiri w'Intebe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Mukabaramba Alivera nawe yari yaje kwifatanya na Minisitiri w’Intebe.
Iryo niryo vuriro abaturage biyubakiye na Minisitiri w'Intebe yabafashije kubaka.
Iryo niryo vuriro abaturage biyubakiye na Minisitiri w’Intebe yabafashije kubaka.
Iryo vuriro niryo ryahesheje umurenge wa Gahini igikombe cyo guhanga udushya mu baturage.
Iryo vuriro niryo ryahesheje umurenge wa Gahini igikombe cyo guhanga udushya mu baturage.
Abaturage bishimira igikombe na sheki ya miliyoni 1,6 begukanye.
Abaturage bishimira igikombe na sheki ya miliyoni 1,6 begukanye.

Mu karere ka Rusizi

Umuganda wabereye mu kagali ka Ruganda mu mudugudu wa Murundi mu murenge wa Kamembe, aho abaturage bafatanyije n'abayobozi bahanze umuhanda ubahuza n'ahandi.
Umuganda wabereye mu kagali ka Ruganda mu mudugudu wa Murundi mu murenge wa Kamembe, aho abaturage bafatanyije n’abayobozi bahanze umuhanda ubahuza n’ahandi.
Nyuma y'umuganda bagiranye ibiganiro na Senateri Mushizimana Appolinaire wari waje kwifatanya nabo mu muganda.
Nyuma y’umuganda bagiranye ibiganiro na Senateri Mushizimana Appolinaire wari waje kwifatanya nabo mu muganda.

Mu karere ka Gasabo

Abaturage bu mu mudugudu wa Byimana mu murenge wa Gisozi biyubakiye ibiro by'umudugudu, babyutse bakora amasuku ya nyuma.
Abaturage bu mu mudugudu wa Byimana mu murenge wa Gisozi biyubakiye ibiro by’umudugudu, babyutse bakora amasuku ya nyuma.
Bubatse ibiro mu buryo bugezweho kandi burambye.
Bubatse ibiro mu buryo bugezweho kandi burambye.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira abaturage bo mukagari ka juru biyubakiye ivuriro.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

dukore umuganda twiyubakire igihugu tudasigana

Munyakayanza yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka