Udatanze “Ikiziriko” muri Girinka ngo nta nka ahabwa

Abatuye mu Murenge wa Manihira uri Rutsiro barinubira ko abayobozi babaka ruswa yiswe “ikiziriko” kugira ngo bahabwe inka za Girinka.

Ngo hari ababarurwa ariko bagategereeza ko bazihabwa bagaheba. Hakaba n’abazihabwa nyuma bakazamburwa kubera ko baba batatanze ayo mafaranga, nk’uko byemezwa n’umwe muri aba baturage witwa Bazagirabate Theogene.

Bashinja abayobozi kubaha inka ariko batanze ruswa yiswe ikiziriko.
Bashinja abayobozi kubaha inka ariko batanze ruswa yiswe ikiziriko.

Agira ati “Baranyanditse banyemerera ko nzabona inka hari mu mwaka wa 2014 kuva icyo gihe kugeza na n’ubu ntayo barampa. Ahubwo nkabona abifashije nibo bazihaye nabaza. Nti ese kuki mutampa inka nemerewe bakansba inzoga z’ibihumbi 50Frw kandi ntayo nabona.”

Shizirungu Evode we avuga ko bamuhaye ikimasa agasanga ntacyo kizamumarira, arakigurisha aguramo inyana kugira ngo izororoke ariko nayo abayobozi b’akagali baza kuyijyana.

Ati “Mbabaije se nti kuki munjyaniye inka ngo nimbahe inzoga y’ibihumbi 30Frw kandi nta n’igihumbi mfite mu mufuka baragenda bayiha undi. Na mbere ariko njya kuyifata barambwiye ngo nshake ikiziriko cy’amafaranga ibihumbi 20 sinayabaha ariko nabwo ni uko nari ndi ku rutonde ngezweho.”

Umuyobozi w’akarere, Ayinkamiye Emerence, avuga ko ubuyobzi bwamaze kumenya ko hari abayobozi baka ruswa abaturage bagiye guhabwa inka. Avuga ko bafashe ingamba zo gukurikirana hakarebwa ababigiramo uruhare .

Ati “Iki kibazo kuva aho ntorewe narakibwiwe ndetse dusanga koko gikomeye hirya no hino mu mirenge ariko twatangiye kubikurikirana, kugira ngo turebe abayobozi bagira uruhare mu kwaka abaturage ruswa muri gahunda ya Girinka kugira ngo babiryozwe.”

Umuyobozi w’akarere avuga ko amakosa nk’ayo atazakomeza gukorwa, ahubwo ko bazashyiraho amatsinda ashinzwe kureba niba abatoranyijwe aribo koko bahawe inka ku munsi wo kuzitanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri koko uyu mugabo ntabwo yabeshye abaturage barahashiriye twabibandikiye kuva kera ariko iki kibazo ntikibonerwa umuti. mubikurikirane pe bikemuke.

KABERA ASSIEL yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Iwacu i BURERA iminsi mikuru ya Noheri na Bonane yasize ngerere.

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

abayobozi baka ruswa ngo nikiziriko babafunge

nyaminani cyrille yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka