Ubushinwa bugiye gufasha u Rwanda kubaka Icyicaro cya Guverinoma

Ubushinwa bugiye kubakira u Rwanda inyubako nini izatwara miliyoni 26,5 z’amadolari ya Amerika, ikazaba irimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, izindi minisiteri n’ibigo bya Leta byakoreraga mu nzu z’inkodeshanyo.

Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi nyubako ku Kimihurura, wayobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi ari kumwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa, Zhang Dejiang, kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Werurwe 2016.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi na Perezida w'Inteko y'Ubushinwa, Zhang Dejiang; hamwe n'abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza iyubakwa ry'iyi nzu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi na Perezida w’Inteko y’Ubushinwa, Zhang Dejiang; hamwe n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza iyubakwa ry’iyi nzu.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, witabiriye uyu muhango, yavuze ko ifite akamaro kanini kuko bizatuma Leta izigama amafaranga yatangaga ikodeshereza ibigo byayo.

Minisitiri Musoni yagize ati “Igihugu cyari gisanzwe gifite gahunda yo kubaka inyubako nini yazakorerwamo n’abakozi benshi mu rwego rwo kugabanya ibigo byayo bikodesha aho bikorera. Iyi Ubushinwa bugiye kutwubakira ikazakorerwamo n’abakozi barenga 1000.”

Avuga ko iyi nzu izakorerwamo na minisiteri enye zirimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Ibiro bya Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, MIGEPROF na MINISPOC ndetse n’ibigo bizishamikiyeho nk’uko nubundi byari biteganyijwe.

Aha, berekaga Minisitiri w'Intebe igishushanyo cy'uko iyi nzu izagaragara niyuzura.
Aha, berekaga Minisitiri w’Intebe igishushanyo cy’uko iyi nzu izagaragara niyuzura.

Ikindi yavuze ni uko inkunga Leta y’Ubushinwa itera u Rwanda ari nyinshi bitewe n’umubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi.

Minisitiri Musoni ati “Uretse inkunga y’amafaranga nk’iyi itishyurwa, hari kandi n’ayo gukora imihanda, ashyirwa mu by’ubuzina no mu buhinzi mu buryo bw’inguzanyo ariko ku nyungu nto cyane ku buryo bigirira akamaro igihugu.”

Iyi nyubako iherereye mu Karere ka Gasabo, izubakwa ku butaka bungana na metero kare (m2) 600, ikazuzura mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu gihe izuzura, izafasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye y’uko mu myaka itatu iri imbere, nta kigo cyayo kizaba kigikodesherezwa aho gukorera, nk’uko Minisitiri Musoni yabivuze.

Uhereye ibumoso: Minisitiriri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi, Perezida w'Inteko y'Ubushinwa, Zhang Dejiang na Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, James Musoni.
Uhereye ibumoso: Minisitiriri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, Perezida w’Inteko y’Ubushinwa, Zhang Dejiang na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa, Zhang Dejiang, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, nyuma yo kubonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu.

Zhang Dejiang aza ku mwanya wa gatatu mu bayobozi bakomeye b’ishyaka rya gikomunisite riri ku butegetsi mu Bushinwa.

Iki gihugu gifasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye z’iterambere kandi amasosiyete menshi y’Abashinwa akorera ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda, birimo ubwubatsi n’imihanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubushinwa mu rwanda oyeeee!!!!!! igikorwa cyagaciro gakomeye bajyiye gukora muri gasabo n’igihugu muri rusange. abavuga bakomeze bavuge n’abakora bakomeze bakore kandi neza usibye ko abavuga bitagaragara ariko abakora bo biragaraga ndetse n’isi yose irabibona cyaneeeeee. KAGAME PAUL OYE,OYE,OYEEEEEEEEE. IMVUGO NIYO NGIRO.

fred yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka