Uburengerazuba: Abaturage bagaragaje byinshi bituma bishimira uko bayobowe

Ubwo habaga amarushanwa ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ku bijyanye n’imiyoborere myiza kuri uyu wa 22 Gicurasi 2014 mu karere ka Karongi, bamwe mu baturage bari bitabiriye icyo gikorwa batangaje ko basanga byinshi bigaragaza ko bayobowe neza mu Rwanda.

Mu bitekerezo bya bamwe mu barushwanwaga binyuze mu bihangano mu ndirimo ndetse n’imivugo wasangaga bibanda ahanini kubyo u Rwanda rumaze kugeraho, yaba mu bukungu, mu mutekano, mu mibereho myiza y’abaturage,mu sihoramari, ubutabera n’iterambere.

Serugendo John ni umwe mu bitabiriye iri rushwanwa wari waturutse mu karere ka Nyabihu anitwaje ifoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame,yavuze ko mu Rwanda hagaragara imiyoborere myiza mu buryo bufatika kandi yose ikaba ishingira ku ntore izirusha intambwe, ariyo Nyakubahwa Paul Kagame perezida w’u Rwanda.

Serugendo John wo muri Nyabihu, icyo yavugaga cyose ko u Rwanda rwateyeho imbere, yerekanaga ifoto ya Perezida Kagame yari yitwaje.
Serugendo John wo muri Nyabihu, icyo yavugaga cyose ko u Rwanda rwateyeho imbere, yerekanaga ifoto ya Perezida Kagame yari yitwaje.

Ibi byanamuteye kuzana ifoto ye mu marushanwa, aho icyo yavugaga cyose u Rwanda rwagezeho, yerekezaga amaboko ku ifoto ya Perezida Paul Kagame, ayereka abari bakoraniye aho, avuga ko ariwe musingi w’imiyoborere myiza u Rwanda rugezeho uhereye Jenoside yahagarikwa.

Yongeraho ko ubu u Rwanda rubona ibikombe bitandukanye bishingiye ku miyoborere myiza bitewe n’imiyoborere myiza ya Perezida mu Rwanda, yageze no mu mahanga bigatuma u Rwanda rugenda ruhabwa ibikombe binyuranye.

Mu muvugo we, yagaragaje ko umutekano wakwiriye amahanga, aho u Rwanda rujya kuwubungabunga no mu bindi bihugu, umuco wo kuzigama waramamaye binyuze mu bigo by’imari n’ama Sacco, imibereho myiza ishingiye ku kuba buri munyarwanda afite ubwisungane mu kwivuza kandi ntaho ahenzwa mu buyobozi n’ibindi.

Babinyujije mu bihangano nk'indirimbo, bamwe mu baturage bagaragaje byinshi bibatera kuvuga ko bayobowe neza.
Babinyujije mu bihangano nk’indirimbo, bamwe mu baturage bagaragaje byinshi bibatera kuvuga ko bayobowe neza.

Kubwimana Ange Felix wo mu karere ka Ngororero ndetse na mugenzi we wo muri Nyamasheke, bavuga ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza yigaragaza cyane. Mu byo bagiye bagarukaho harimo gahunda zitandukanye zagiye zijyaho mu Rwanda, zizana ubumwe,iterambere, imibereho myiza n’ubukungu bw’Abanyarwanda.

Zimwe mu zo bagarutseho harimo gahunda ya Ndi umunyarwanda yereka Abanyarwanda ko ari umwe, gahunda y’Agaciro Development Fund isaba Abanyarwanda kwihesha agaciro bakazamura igihugu cyabo badategereje ak’imuhana, gahunda ya Girinka yahaye amata abakene benshi bagatandukana n’imirire mibi n’indwara ziyizana, gahunda yo gutoza Abanyarwanda kuzigama binyuze mu bigo by’imari na za SACCO n’ibindi.

Madame Kampire Marie Chantal w’i Rusizi ndetse na mugenzi we Nabinaga Rosalie nabo bagarutse kuri gahunda y’uburezi kuri bose, aho umwana yigira ubuntu, bagaruka kuri gahunda yo guca imirire mibi binyuze mu guha amata abana, uturima tw’igikoni, gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, igikoni cy’umudugudu n’ibindi.

Bafatanye urunana, basabye buri munyarwanda wese kumva ko ari umwe na mugenzi we.
Bafatanye urunana, basabye buri munyarwanda wese kumva ko ari umwe na mugenzi we.

Banagarutse cyane ku kijyanye n’uburinganire, aho nta busumbane bukirangwa hagati y’umugore n’umugabo, umukobwa n’umuhugu, bagaruka ku kuba nta moko akirangwa mu Rwanda n’ibindi. Ikindi ngo kuba ibibazo bisigaye bikemurirwa mu midugudu n’utugari nacyo ni ikintu k’ingenzi bishimira cyerekana imiyoborere myiza.

Ikindi bishimira ni uburyo abaturage bagiye bimurwa mu manegeka haharanirwa ko buri munyarwanda wese yatura heza, kuzamura ubuhinzi ngo Abanyarwanda bihaze basagurire n’amasoko aho hashyizweho gahunda yo guhuza ubutaka no gukoresha amafumbire ndetse hagashyirwaho n’abajyanama mu buhinzi hirya no hino mu turere.

Bagarutse kandi ku buryo ibikorwa remezo byagiye bikwirakwizwa mu turere no mu mirenge, kugera ku baturage bo mu byaro. Aha bagarutse ku muriro w’amashanyarazi n’amazi meza bimaze kugezwa kuri benshi bitewe n’imiyoborere myiza.

Abaturage wasangaga banabyambariye, bahamya ko mu Rwanda hari Demokarasi n'imiyoborere myiza.
Abaturage wasangaga banabyambariye, bahamya ko mu Rwanda hari Demokarasi n’imiyoborere myiza.

Nyuma y’ubutumwa butandukanye bwerekana ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza, Bisengimana Denis ushinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’Intara y’Iburebgerazuba yavuze ko aya marushwanwa y’imiyoborere myiza aba agamije kugira ngo buri Munyarwanda yumve ko akwiye kugira uruhare mu miyoborere myiza no kuba umusemburo mu kuyisigasira mu rwego rwo kurushaho kugera ku iterambere.

Aya marushanwa y’imiyoborere myiza yashojwe ku rwego rw’Intara y’I Burengerazuba, asize akarere ka Karongi, gororero na Rusizi ari two tuzahagararira intara mu marushanwa ku rwego rw’igihugu. Ni nyuma yuko abari baduhagarariye mu marushanwa bahize abandi bo mu turere 4 dusigaye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka