Ubukirisitu nyabwo bujyana n’imyumvire mizima - Musenyeri Rukamba

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba, yasabye urubyiruko rw’abagatolika kurangwa n’umutima wo gukora ibyiza kuko ubukirisitu nyabwo bujyana n’imyumvire mizima.

Musenyeri Rukamba yahaye ubu butumwa urubyiruko rugera ku bihumbi 3000, ruteraniye i Huye (Katedarale ya Butare) kuva tariki 18 kuzageza 22 Ugushyingo 2015, mu ihuriro rya 14 ry’urubyiruko gatolika mu Rwanda.

Musenyeri Philippe Rukamba wa Diyoseze gatolika ya Butare yasabye urubyiruko kugira imyumvire mizima.
Musenyeri Philippe Rukamba wa Diyoseze gatolika ya Butare yasabye urubyiruko kugira imyumvire mizima.

Iri huriro ryiganjemo urubyiruko rw’Abanyarwanda baturutse muri diyosezi zitandukanye, Abanyekongo 60, Abarundi batatu n’Umunyakenya umwe.

Mu mpanuro yahaye uru rubyiruko, Musenyeri Rukamba yababwiye ko mu gihe basenga, bakwiriye kuzirikana kugira neza n’imibanire myiza mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo bahamye ubukirisitu.

Yagize ati “Ubukristu nyabwo bujyana n’imibereho ya buri munsi, kandi bukajyana n’imyumvire mizima; kuko udafite umutima muzima, ibyo ukora bigenda bigana ahandi ntazi [habi].”

Agaruka ku mbaraga urubyiruko rukoresha mu gushaka ubutunzi muri iyi minsi, Musenyeri Rukamba yababwiye ko kugira ibintu byinshi nk’amazu n’imodoka ari byiza ariko ko bikwiriye gushingira ku mibanire myiza yo mu muryango kugira ngo bidasenyuka.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Luciano Russo, watangije iri huriro ku mugaragaro tariki ya 19 Ugushyingo, yasabye uru rubyiruko kuba imbaraga n’indorerwamo mu byo bakora byose kuko ari bo mizero y’ibihugu byabo kandi Kiliziya ikaba ibakeneye ngo bamamaze inkuru nziza ku isi hose.

Ibyo ngo bikabasaba kurangwa n’umutima ugufasha ababakeneye kandi bakazabishobozwa no kugerageza kwigana imico myiza ya Yezu Kristu.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Luciano Russo (hagati) asaba urubyiruko kugerageza kwigana imico myiza ya Yezu Kristu.
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Luciano Russo (hagati) asaba urubyiruko kugerageza kwigana imico myiza ya Yezu Kristu.

Jean de Dieu Ruvuzandekwe witabiriye iri huriro aturutse muri Paruwase ya Kiziguro muri Gatsibo, yavuze ko nyuma y’aya masengesho, yiyumvamo umuhamagaro wo kwera imbuto nziza muri bagenzi banjye.

Mukanyandwi Egidia wo muri Paruwasi ya Mbazi, agira ati “Mu nyigisho maze kumva, nakuyemo ko ngomba kugira impuhwe n’imbabazi kuko iyo wigoroye n’umuntu mutangira ubuzima bushya.”

Urubyiruko rw'abagatolika rugera ku 3000 ruteraniye i Huye mu ihuriro rya 14.
Urubyiruko rw’abagatolika rugera ku 3000 ruteraniye i Huye mu ihuriro rya 14.

Iri huriro ryitabiriwe n’abapadiri bagera ku 100 ndetse n’abashumba 5.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBYIZAPE NKUKO URUBYIRUKO ARITWE RDA RWEJO UYUMUSEMBURO W’URUKUNDO NUDUKWIRE TUWUMVE TUWUNVISHE NABATAJE BIZADUFASHA KUMVA NOGUHA AGACIRO IBYO YAREMYE

SEMANA THEO yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Urubyiruko nirwo amizero y,igihugu ni rube umusemburo w,iterambere rishingiye kurukundo rurangwa nibikorwa bya gikirisitu.Isengesho ryarwo rigushe ku mahoro n,ituze dukesha Yezu Kristu Umwami w,amahoro.Kristu Yezu akuzwe.

Ndagano Felicien yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka