U Rwanda rwihanangirije Congo runamenyesha LONI ko rushobora gutera Congo vuba aha

Ambasaderi Eugene Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri LONI yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko u Rwanda rwamaze kumenyesha Umuryango w’Abibumbye LONI ko igihugu cya Kongo Kinshana nikidakumira abatera ibisasu mu Rwanda mu minsi ya vuba aha u Rwanda ruzohereza ingabo muri Kongo kwicyemurira icyo kibazo.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana yabwiye AFP kandi ko u Rwanda rwamaze no kuburira Kongo kuko ngo u Rwanda rufite ibimenyetso ko ari igisirikari cya Kongo cyirasa ibisasu ku Rwanda kandi ngo u Rwanda ruzi aho ibyo bisasu birasirwa, bityo ngo ntibizagora u Rwanda na busa kujya kubihagarikira aho bitererwa muri Kongo.

Ambasaderi Gasana yagize ati “[abayobozi ba Kongo] nibadahagarika mu maguru mashya gutera ibi bisasu ku butaka bw’u Rwanda tuzigirayo kubihagarika kandi tuzabikorana ubushishozi no kutajenjeka kuko tuzi neza n’aho ababitera baba bari.”

Iyi ntumwa y’u Rwanda muri LONI yabwiye AFP ko ubu butumwa u Rwanda rwamaze kubutanga ku bihugu 14 byose bigize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, akanama n’u Rwanda rurimo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri LONI.
Ambasaderi Eugene Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri LONI.

Intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo yongeye kugira ingaruka ku bice by’u Rwanda, [ikaba] imaze kugwamo Abanyarwanda babiri naho abandi batatu barakomereka biturutse ku bisasu byinshi bimaze kuraswa mu Rwanda biturutse mu mpande ingabo za Congo ziherereyemo.

Umwe mu bakozi ba LONI yatangarije AFP ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana uko ibyo bisasu u Rwanda ruvuga byaguye mu Rwanda n’uruhare ingabo za Kongo zibifitemo.

Iyi ntambara hagati y’ingabo za Kongo n’umutwe wa M23 urwanya Kongo yongeye kubura nyuma y’uko ibiganiro byari bigamije kugarura amahoro biburiyemo mu murwa mukuru wa Uganda.

Umuyobozi w’ingabo za LONI ziri muri Kongo mu mutwe witwa MONUSCO yavuze ko bahangayikishijwe n’iryo yubura ry’imirwano, yemeza kandi ko MONUSCO iri gufasha FARDC kurwanya M23.

Amakuru yatangajwe na Radio Okapi ikorera muri Kongo yemezaga ko ingabo za FARDC zamaze gutsimbura iza M23 mu birindiro zari zifite ahitwa Kibumba.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuva iyo mirwayo yakubura imaze kwakira abaturage ba Kongo bari hagati ya 2500 na 3000.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

njye ndumva u Rwanda rukwiriye kugira ubushishozi rukaba ruretse kujya kugaba ibitero muri Kongo.Kandi rero muri iyi minsi mbona Kongo y’ubu itandukanye na ya yindi yo muri 1996.Hari igihe twabihomberamo.Please mube muretse.

rukundo yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Utangira intambara ntabwo wamenya uko bizagenda. Ese mureba musanga koko Urwanda rwaza guhana Kongo? Njye ndumva imvugo nk’izi ari ukwishira hejuru. Intambara ni mbicyane. Wasanga itugarutseho kandi twari twibereye amahoro mu rwa Gasabo.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

yego birababaje ariko nawe rwose

ntukavuge utyo ngo<< bageyo bacane umuriro ngo niwo wikundira>>
namwe mujya mutsetsa rwose!! umawmbi woshya umuheto bitaribujyane
haba hari umuvandimwe ufite mwabo bajya kuwatsa se?
erega nabo maye!!! ndavuga abo bajyayo nabasore kdi bafite imiryango nabana bokurera. murakoze

wong po yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Abakongomani bafite ubuyobozi bubi budakunda abaturange baba nibareke kutwicira abanyarwanda.

RWANGA yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

NI UKWIHANGANA

KJP yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Nimujyeyo rwose mucane umuriro niwo twikundira! maze abo banyekongo batwirataho tubereke aho tubera akaga

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Mureke dusabire aba kongomani.

KAMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Mureke dusabire aba kongomani.

KAMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Mureke dusabire aba kongomani.

KAMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka