U Rwanda rwahagurukiye gucunga neza amazi

Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, aravuga ko Abanyarwanda bataramenya gucunga neza amazi, bityo Leta ikaba yarashyize ingufu mu mishinga migari ijyanye no kuyabyaza umusaruro.

Yabivugiye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi wabaye kuri uyu wa 22 Werurwe 2016, aho abawitabiriye bavuze ko u Rwanda rutarabasha gucunga neza amazi.

Aha Minisitiri Biruta yasobanurirwaga imikorere ya bimwe mu bigo bifite imishinga y'amazi.
Aha Minisitiri Biruta yasobanurirwaga imikorere ya bimwe mu bigo bifite imishinga y’amazi.

Minisitiri Biruta avuga ko hari imishinga migari yakozwe ijyanye no kubyaza umusaruro amazi ku buryo izatuma amazi agirira akamaro abaturage aho kubangiriza nk’uko bijya bibaho.

Yagize ati “Dufite umushinga mugari wo kubaka urugomero rwo gufata amazi y’Umuvumba ngo abyazwe amashanyarazi ndetse n’abaturage bayakoreshe mu ngo no kuhira imirima, bityo abagirire akamaro.”

Akomeza avuga ko hari n’indi mishinga nk’uyu izakorerwa ku migezi y’Akanyaru na Nyabarongo, mu rwego rwo kongera amazi akoreshwa aho kuyareka gusa ngo agende kuko ari bituma yangiza ibikorwa by’abaturage bitewe no kudacungwa neza.

Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye ibiganiro by'umunsi w'amazi.
Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye ibiganiro by’umunsi w’amazi.

Minisitiri Biruta avuga ko iyi mishinga yo gufata amazi igenda yongerwa kuko ngo byagaragaye ko Abanyarwanda badafite amazi ahagije yo gukoresha.

Ati “Dufite amazi atari make aturuka ku mvura, ayo munsi y’ubutaka, imigezi n’ibiyaga, ariko kubera ko tugifite inzira ndende yo kumenya kuyacunga neza, ntabwo twavuga ko Abanyarwanda bafite amazi ahagije.”

Ubusanzwe, umuturage wo mu Rwanda ngo yagombye kubona metero kibe (m3) 1000 z’amazi akoresha mu mirimo inyuranye ariko kugeza ubu ngo abona m3 670, ari yo mpamvu ngo hashyizweho izi ngamba zo kongera uburyo bwo gufata amazi kuko ahari adahagije.

Bamwe mu bitabiriye umunsi w'amazi banamuritse ibyo bakora.
Bamwe mu bitabiriye umunsi w’amazi banamuritse ibyo bakora.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi wizihijwe mu Rwanda ku ncuro ya 23. Ibirori byaranzwe n’ibiganiro bivuga ku kamaro k’amazi, byitabiriwe n’ibigo bitandukanye bifite ibikorwa bijyanye n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka