U Rwanda rukeneye Abanyarwanda bazima kugira ngo rutere imbere-Gen. Bayingana

Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu, Brig. Gen. Bayingana Aimable aravuga ko u Rwanda rukeneye Abanyarwanda bazima mu mitekerereze no ku mubiri kugira ngo babashe kumenya gukora igikiwiye kandi bagikore neza kuko ariyo nzira y’iterambere u Rwanda rukwiye kunyura ngo rutandukane n’amateka mabi yose yaruranze mu bihe byashize.

Ibi Brig. Gen. Bayingana Aimable yabitangaje kuwa 12/12/2013 ubwo yasuraga itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye aho kwitegura kujya kun rugerero mu karere ka Gakenke ababwira ko imyitozo ngoromubiri bahabwa igamije kugira ngo bagire ubuzima bwiza bazabashe gukora no gukorera igihugu bafite ubuzima bwiza.

Ngo umuntu ukoresha umubiri we imyitozo abasha no gukora ibindi neza kuko aba yigenzura neza kandi atarwaragurika.
Ngo umuntu ukoresha umubiri we imyitozo abasha no gukora ibindi neza kuko aba yigenzura neza kandi atarwaragurika.

Nyuma yo gusuzuma ibyo abarimo gutozwa bize, Gen. Bayigana yashimye ko bize ibintu byinshi by’ingirakamaro bizabafasha mu buzima bwabo n’igihe bazaba bari ku rugerero bigisha abaturage.

Mu byo urwo rubyiruko ruri mu itorero rwize, harimo imyitozo ngoromubiri Brig. Gen. Bayingana Aimable yavuze ko itagamije kubahindura abasirikare, ko ahubwo izabafasha kugira ubuzima buzira umuze, bakabasha gukora no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu aho guhora kwa muganga barwaye.

Brig Gen Bayingana yagize ati: “Turifuza ko twaba twateye imbere cyane mu mwaka wa 2020. Ibi tuzabigeraho ari uko dufite Abanyarwanda bazima… Buri Munyarwanda yagombye kuba afite ubuzima buzira umuze kugira ngo abashe gukora abyaze umusaruro mwinshi amahirwe afite aho guhora kwa muganga yarwaye kandi imyutozo ngororamubiri na siporo ni bumwe mu buryo butajijinganywaho bwo kugira ubuzima bwiza buzira uburwayi bwa hato na hato.”

Aha Brig Gen Bayingana yaganiraga n'intore zo muri Gakenke
Aha Brig Gen Bayingana yaganiraga n’intore zo muri Gakenke

Kubwa Brig. Gen. Bayiganga ngo n’ubwo u Rwanda rwateye imbere bigaragara, inzira yindi iracyari ndende kuko hari byinshi bigikenewe gukorwa nko kurwanya nyakatsi yo ku buriri, gutunganya imihanda ngo Abaturarwanda babone uko bahahirana, abejeje byinshi babigeze ku isoko babone amafaranga kandi by’umwihariko abantu bahugukire gutegura indyo yuzuye ituma bagira ubuzima bwiza.

Brig. Gen. Bayiganga yasabye abari mu bikorwa by’itorera ko bagira uruhare mu gukemura ibibazo nk’ibi bikigaragara mu muryango Nyarwanda.

Abitabiriye itorero babwiye Kigali Today ko bungukuyemo byinshi kuko basobanukiwe amateka yaranze u Rwanda, indangagaciro na kirazira z’Abanyarwanda bo hambere zimikaga ubumwe no gushyira hamwe kwa Benekanyarwanda.

Intore ziri muri Gakenke ngo zungutse byinshi ku mateka n'ibibazo by'igihugu.
Intore ziri muri Gakenke ngo zungutse byinshi ku mateka n’ibibazo by’igihugu.

Iyakaremye Jean de Dieu ati: “Muri iri torero nungukiyemo ibintu byinshi, ntabwo narinzi neza amateka yaranze uru Rwanda rwacu, ariko nabashije kuyasobanikirwa, bansobanurira n’indangagaciro na kirazira zarangaga Abanyarwanda ba kera, abazungu bakazana amacukubiri.”

Icyiciro cya mbere cy’itorero kizasozwa kuwa gatandatu tariki 14/12/2013, hanyuma kuwa 06/01/2014 batangire itorero ryo ku rugerero aho bazakora ibikorwa by’iterambere bitandukanye n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

izi mpanuro bahawe nibazifata bakazijyana aho bavuka nzi neza ko u Rwanda ruzatera imbere dore ko ari nabo benshi mu gihugu icyo bazerekezaho amaboko byose bizijyana.

albert yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

izi mpanuro bahawe nibazifata bakazijyana aho bavuka nzi neza ko u Rwanda ruzatera imbere dore ko ari nabo benshi mu gihugu icyo bazerekezaho amaboko byose bizijyana.

alberto yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka