U Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya ruswa muri Afurika-TI

Muri raporo ya Transparency Internatinal (TI) y’umwaka wa 2015 u Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 mu bihugu birimo ruswa nke muri Afurika.

Byavugiwe mu kiganiro Transparency Internatinal Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Mutarama 2016, aho byagaragaye ko ku isi u Rwanda ruri ku mwanya wa 44, rukaba urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, gusa ngo Abanyarwanda ntibakwirara ngo ruswa yarashize

Abitabiriye ikiganiro kivuga uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa
Abitabiriye ikiganiro kivuga uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa

Umuyobozi ushinzwe imirimo muri Transparency Internatinal Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, avuga ko iyi ari intambwe ishimishije u Rwanda rugezeho mu kurwanya ruswa.

Agira ati “Mu mwaka wa 2007 u Rwanda rwari ruri ku mwanya wa 121 mu bihugu 170 none kuba muri 2015 ruhawe umwanya wa 44 ni ibyo kwishimira, bigaragara ko inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu Rwanda zikora akazi kazo neza”.

Akomeza avuga ko ibi byongerera imbaraga inzego zishinzwe kurwanya ruswa cyane ko mu Rwanda ngo hari ihame ryo kutihanganira ruswa uko yaba ingana kose.

Umuyobozi Mukuru wa Transparency Internatinal Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko hakiri akazi ko gukora nubwo uko biri atari bibi.

Agira ati “Ruswa mu Rwanda iracyahari ku buryo bugaragara kuko kuba tutarajya nibura ku mwanya wo munsi ya 40, jye ndabona nta kirakorwa”.

Ibi abivuga ngo ashingiye ku ngero nyinshi z’ahantu hakirangwa ruswa nko mu masoko ya Leta no muri Polisi nubwo badahwema kuyirwanya kandi abafashwe bakabihanirwa by’intangarugero.

U Rwanda ngo ruhagaze neza mu kurwanya ruswa
U Rwanda ngo ruhagaze neza mu kurwanya ruswa

Yongeraho ko kurwanya ruswa ari uguhozaho, ati “Kurwanya ruswa ni inzira idahagarara, ni urugendo rukomeza, gusa icyo twiyemeza ni ukugenda dutera intambwe ijya imbere”.

N’ubwo ariko bimeze gutya, Ingabire na nawe yemera ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba kuko igihugu kirukurikira ni Tanzaniya ku mwanya wa 117, Kenya na Uganda ku wa 139 n’Uburundi ku wa 159.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mu gihe tugifite imiyoborere myiza ntacyo tutazageraho

Nzigiye yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka