U Rwanda na RDC baraganira uburyo impunzi ziri muri iki gihugu zatahuka

Intumwa za Leta ya Congo ziri mu Rwanda kuva tariki 20/06/2013 aho zaje kuganira na Leta y’u Rwanda ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ku gikorwa cyo guca ubuhunzi ku Banyarwanda bari mu gihugu cya RDC hamwe no kuganira ku kibazo cy’impunzi z’Abanyecongo ziri muri Rwanda.

Abayobozi bayoboye intumwa za RDC muri iyi nama barimo Minisitiri R. Muyeyi, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo Marcellin Cishambo, hamwe n’uwungirije Guverineri wa Katanga YavaTshibal.

Muri Werurwe 2013, Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo guca ubuhunzi ku Banyarwanda kubera ko ngo itumvikanaga n’u Rwanda ku mubare nyawo w’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo.

Uhagarariye HCR mu Rwanda, Minisitiri muri Congo hamwe na Minisitiri ushinzwe impunzi mu Rwanda.
Uhagarariye HCR mu Rwanda, Minisitiri muri Congo hamwe na Minisitiri ushinzwe impunzi mu Rwanda.

Minisitiri Muyeyi avuga ko Abanyarwanda bari mu burasirazuba bwa Congo barenga ibihumbi ijana, nyamara umuryango wita ku mpunzi HCR ukaba utabarura abarenze ibihumbi 50. Abayobozi ba Leta ya RDC bakavuga ko mbere yo guca ubuhunzi hagomba igenzura ryimbitse ku mpunzi ziri muri mu gihugu cyabo kuko benshi batuye ahantu hatazwi bivanze n’abaturage.

Icyemezo cyo guca ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere ya 1998 cyatekerejwe mu 2009, nyuma y’uko umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR asuye u Rwanda agasanga ari igihugu kimaze kwiyubaka kandi gifite umutekano kuburyo ntampamvu y’uko Abanyarwanda bakomeza kuba mu buhunzi.

Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe gucyura impunzi mu Rwanda avuga ko kuva gahunda yo gushishikariza impunzi gutahuka yatangira abagera kuri miliyoni eshatu n’igice bamaze kugaruka mu gihugu cyabo.

Abandi bitabiriye inama.
Abandi bitabiriye inama.

Minisiteri yo gucyura impunzi ibifashijwemo n’ubuyobozi bw’ibihugu impunzi zirimo hamwe n’imiryango yita ku mpunzi bageza amakuru ashishikariza impunzi gutaha cyane ko u Rwanda rufite umutekano kandi rwamaze kwimakaza umuco w’ubwiyunge.

Biteganyijwe ko taliki 30/06/2013 aribwo impunzi z’Abanyarwanda zahunze mbere 1998 zizata uburenganzira bwo kwitwa impunzi, abashaka bakagaruka mu gihugu cyabo, cyangwa bakaguma aho bari ariko batitwa impunzi.

Nubwo u Rwanda ruhamagarira Abanyarwnda bari mu gihugu cya RDC gutaha, hari Abanyecongo bahungiye mu Rwanda bagera ku bihumbi 75 nkuko bitangwa na HCR abenshi bakaba bari mu nkambi ya Kigeme, Nkamira, Gihembe, Nyabiheke na Kiziba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka