U Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga baratangiza ishoramari ry’abagore

Abashoramari n’abajyanama ku iterambere ry’umugore bibumbiye mu Nama y’Abagore ku Isi (Global Women’s Summits) bagiye guteranira i Kigali basangize ubunararibonye Abanyarwandakazi.

Ni mu nama izateranira i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tari 8 Werurwe 2016, ikazahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Abateguye inama mpuzahanga iganira ku iterambere ry'umugore, barimo Dr. Monique Nsanzabaganwa ukuriye umuryango New Faces New Voices/Rwanda.
Abateguye inama mpuzahanga iganira ku iterambere ry’umugore, barimo Dr. Monique Nsanzabaganwa ukuriye umuryango New Faces New Voices/Rwanda.

U Rwanda ngo rwiteguye kunguka inama n’ibitekerezo byavugurura imyumvire y’abagore ku bijyanye no kwihangira imirimo no guteza imbere iyo basanzwe bakora.

U Rwanda ngo ruzanamurikira isi umushinga watangijwe wa ‘New Faces New Voices’ wo gushoboza abagore kugera ku ifaranga, nk’uko Dr. Monique Nsanzabaganwa uwukuriye, yabitangaje.

Dr. Nsanzabaganwa, akaba ari na Guverineri Wungirije ba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagize ati ”Uyu mushinga ufite igenamigambi, aho gukorera ndetse n’abakozi. Ikigiye gukurikiraho nyuma y’iyi nama, ni ugutangiza ishoramari kandi turagira ngo abagore n’abandi bashoramari ku isi babyitabire.”

‘New Faces New Voices’ izatangariza abashoramari, abaterankunga n’abajyanama mu by’ubukungu, ko irimo gukusanya igishoro kingana na miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika($) yo gufasha abagore mu iterambere. Muri yo, miliyoni eshanu z’amadolari zigomba guturuka ku Banyarwandakazi.

Iyi nama igamije udushya n'impinduka biganisha ku cyerekezo 2020.
Iyi nama igamije udushya n’impinduka biganisha ku cyerekezo 2020.

Ku bufatanye n’Ikigo “Kora Associates”, hamwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Banki y’Isi (IFC); New Faces New Voices irahuriza i Kigali impuguke mu by’ubukungu, abaterankunga n’abashoramari baturutse hirya no hino ku isi bagera ku 1000.

Umuyobozi wa Kora Associates, Mireille Karera, yavuze ko iyi nama izaba umwanya wo kumenyekanisha ibyo u Rwanda rwagezeho mu ruhando rw’isi.

Yagize ati ”Iki ni igihe cyo kumenyekanisha u Rwanda ku isi. Nanjye nk’Umunyarwandakazi nkaba ngomba kubigiramo uruhare.”

Izi mpuguke zitezweho ibitekerezo bifasha abagore b’Abanyarwandakazi gutinyuka ibikorwa by’ishoramari naho ku babifite, bagahanga udushya n’andi mahirwe atuma ishoramari ryabo ryaguka.

By’umwihariko, Ikigo cy’Imari cya Banki y’Isi (IFC) ngo kizafasha abagore b’abashoramari bato babarirwa mu “cyiciro cya kane”.

Ibyiciro by’abagore mu Rwanda mu rwego rw’ishoramari ni bitandatu.

Urwego rwa mbere ni abatagira igishoro na gito, urwa kabiri ni abagize amakoperative, urwa gatatu rurimo abagore bafite imishinga mito n’iciriritse, urwa kane ni abashoramari bato.

Abo ku rwego rwa gatanu ni abakozi, naho abo ku rwego rwa gatandatu ni abifite b’abashoramari cyangwa abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka