Tumaze igihe tubona amapoto ariko nta muriro- Abaturage

Abaturage b’Umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, barishimira ko bamaze kubona amapoto y’umuriro, ariko ngo bifuza kumenya igihe bazacanira.

Umurenge wa Mwendo, uri muri mwe mu mirenge itarabagamo ipoto y’amashanyarazi, abaturage bakavuga ko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, bashimishijwe no kubona babazanira amapoto y’umuriro.

Bamaze igihe babona amapoto amanitse ariko nta muriro
Bamaze igihe babona amapoto amanitse ariko nta muriro

Gusa bakavuga ko hashize igihe babona aya mapoto n’insinga bimanitse, bakibaza igihe umuriro uzabagereraho ngo nabo batangire kuwubyaza umusaruro biteza imbere.

Hakizimana Emmanuel, atuye mu kagari ka Gafunzo muri uyu murenge wa Mwendo, avuga ko bahuraga n’imbogamizi nyinshi zrimo gukora ingendo ndende bajya Byimana, Buhanda na Muhanga gushaka serivise zikenerera umuriro.

Izi serivise harimo gusudiriza ibyuma, gufotoza, kwiyogoshesha, kubajisha imbaho n’ibindi byinshi byatumaga batanga amafaranga menshi.

Hakizimana, kimwe n’abandi baturage, avuga ko bagitangira kubona amapoto bishimiye ko imvune bahuraga nazo zigiye kuvaho, ariko ngo ubu amaso yaheze mu kirere bategereje ko batangira gucana, agasaba ko bamenyeshwa igihe uyu muriro uzabagereraho.

Ngo baramutse babonye uyu muriro, ibikorwa bajyaga bajya gukoresha ahandi, babyishakira bakajya babikorera muri uyu murenge wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epamique, avuga ko bitarenze tariki ya 03 Ukuboza 2015, abaturage bazaba bacana uyu muriro, kuko ngo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi cyamaze kubemerera, gusa uyu muyobozi, agasaba aba baturage kwitegura kuwubyaza umusaruro.

Umurenge wa Mwendo, Kinihira, Mbuye, Kabagali niyo mirenge itarageragamo umuriro, ubu ukaba urimo kuhakwirakwizwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imwendo hazaza muriro vuba, turabyizeye

alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

mbega ibintu byiza.uwaphuye yarihuse kbsa.imwendo amashanyarazi????

dieudonne yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka