Sudani y’Epfo yishimiye kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda

Gen. James Hoth Mai, Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, aratangaza ko igihugu cye kiteze kwigira byinshi ku gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’uko ibi bihugu byombi byasinyanye kugirana ubufatanye mu rwego rwa gisirikare.

Ubu bufatanye bushingiye ku guhanahana ubumenyi n’ubunyamwuga mu gisirikare, nk’uko Gen. Mai, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kugirana ikiganiro na Gen. Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 7/11/2013.

Gen. Hoth Mai yagiranye ibiganiro na Gen. Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.
Gen. Hoth Mai yagiranye ibiganiro na Gen. Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati: “Naje kuganira n’Umugaba w’ingabo w’aha ibijyanye no guhugurana no guhanahana amakuru kandi twakiriwe neza. Nizera ko uruzinduko rwacu ruzaba urw’ingirakamaro hano mu Rwanda.”

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, yatangaje ko uruzinduko nk’uru ruzongera imibanire y’ibihugu byombi, kandi Abanyasudani bakazanasobanukirwa neza ibyo u Rwanda rushoboye.

Gen. Hoth Mai shyikiriza Minsitiri Gen. Kabarebe impano.
Gen. Hoth Mai shyikiriza Minsitiri Gen. Kabarebe impano.

Ati: “Kuba ari aha biraza gutuma umubano wacu wiyongera azasura ibikorwa bya gisirikare kugira ngo nawe yirebere mu nzego zimwe dushobora kuzajya dufatanya nabo.”

Mu bice bitandukanye azasura harimo ikigo cy’imari cya gisirikare ZIGAMA CSS, Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH) n’Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro. Yari yabanje kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Gen. Hoth Mai n'abari bamuherekeje bafashe ifoto y'urwibutso na bamwe mu basirikari bakuru b'igihugu.
Gen. Hoth Mai n’abari bamuherekeje bafashe ifoto y’urwibutso na bamwe mu basirikari bakuru b’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyiza biri imbere u Rwanda ntana rimwe rutazaba intangarugero!! ni benshi bifuza kuba abanyarwanda kubw’impamvu zitandukanye!

Rurangirwa yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ntagitangaza kirimo urugero rwiza rwo ni utuntu twacu mu mpande zose..kandi ntaguhagarara kuzitanga, Imana ikunda u Rwanda kandi yarusize amavuta.

Abijuru yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Urugero rwiza rwo tuzarutanga kugeza igihe u Rwanda ruzaba rukitwa u Rwanda..nimureke tubahe amasomo kandi turabishoboye, komeza imihigo Rwanda yacu..

rutinywa yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka