Sosiyete y’Abashinwa “China Road” ishobora kujyanwa mu nkiko

Sosiyete y’Abashinwa “China Road & Bridge Corporation” ikora umuhanda Nyamasheke - Karongi, ishobora kujyanwa mu nkiko mu gihe yaba ikomeje kwinangira kugomorora amazi yazibye.

Ni nyuma y’uko iyi sosiyete irundiye ibitaka aho bita mu Birogo, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kibingo mu Murenge wa Gihombo; ibyo bitaka bikaba byarabujije amazi gutemba.

Abaturage n'abayobozi bafite impungenge ko iyi sosiyete yagenda idakuyeho ibitaka yarunze mu Birogo.
Abaturage n’abayobozi bafite impungenge ko iyi sosiyete yagenda idakuyeho ibitaka yarunze mu Birogo.

Ibyo byatumye hirema ikidendezi kinini kizana imibu myinshi ndetse hakaba hari impungege ko gishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Nshimiyimana Jean Damascene, avuga ko ibyo bitaka byasutswe mu Birogo, byatumye amazi aturuka ku misozi atongera kutemba, havuka ikidendezi kinini cyane.

Nshimiyimana avuga ko bafite impungenge ko abantu bashobora kugwamo, ndetse hakaba havamo imibu myinshi ishobora guteza malariya abaturage.

Abaturage ba Gihombo batewe inkeke n'iki kidendezi kidatemba, gitumaho imibu myinshi, bakaba bikanga ko cyahitana ubuzima bw'abaturage.
Abaturage ba Gihombo batewe inkeke n’iki kidendezi kidatemba, gitumaho imibu myinshi, bakaba bikanga ko cyahitana ubuzima bw’abaturage.

Nshimiyimana avuga ko basabye iyi sosiyete y’Abashinwa kubikuraho ariko yo ikaba yaranze kugira icyo ibikoraho. Ngo mu gihe nta cyakorwa, basaba Akarere ka Nyamashek kubajyana mu nkiko.

Yagize ati “Ntako tutagize tubasaba ko bakuraho biriya bitaka, ndetse twabigejeje ku karere, igisigaye ni ugusaba akarere ko kabajyana mu nkiko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, avuga ko bagikomeje kugoragoza iyi sosiyete ikora umuhanda ngo barebe ko izibwiriza igakuraho ibyo bitaka byabujije amazi kugenda kandi bikaba bikomeje kubatera impungege z’ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye cya biriya bitaka byagomeye amazi ashobora kudutwara ubuzima bw’abantu ariko navuganye n’umuyobozi w’iriya sosisyete, dutegereje ko babishyira mu bikorwa kandi twizera ko bazabikora bitarinze iyo bifata indi ntera.”

Ubwo twavuganaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 24/01/2016, Kamali yabwiye Kigali Today ko akurikije igihe bavuganiye, iki kibazo kigomba kuba cyakemutse bitarenze ibyumweru bibiri biri imbere.

Mu gihe umuhanda Nyamasheke - Karongi wenda kurangira, abaturage bafite impungege ko iyi sosiyete ishobora kuzagenda idakuyeho ibyo bitaka, ikaba ari na yo mpamvu basaba ko byakwihutishwa bigakurwaho hakiri kare nta ngaruka mbi birateza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka