SACCO Jabana yabuze amafaranga yo guha abaturage bayibikijemo
Koperative Umurenge SACCO Jabana muri Gasabo yabuze amafaranga yo guha abaturage bayibikijemo, none bamwe ngo babuze uko bajyana abana kwiga.
Kuva mu mpera za 2015, abaturage babikije muri iyo koperative baravuga ko nta mafaranga yabo barimo guhabwa, ndetse ko ngo Noheri n’Ubunani bitabahiriye.
Umwe muri bo waganiriye na Kigali Today yagize ati "Jyewe ku bunani nanyweye amazi kandi ntabuze amafaranga".
Mu gihe abana bitegura gusubira ku mashuri, ababikije mu Murenge SACCO i Jabana ngo barabunza imitima bibaza uko bizagenda bikabayobera.
Ubuyobozi bw’iyo Koperative bwahisemo guha buri wese ibihumbi 20 Rwf, ariko ngo aya ntacyo yabamarira.
Undi muturage ubuga ko yashaka kubaka no kujyana abana ku ishuri yagize ati "Nkanjye ndashaka miliyoni 1.5 (Rwf); ubu se barampa ibihumbi 20 seee, humm! Ariko murumva bidasekeje!"
Aba baturage kandi ngo ntabwo banyuzwe n’icyemezo Koperative yabo yafashe, cyo kuba ibahaye amabaruwa abana bazajya kwerekana ku mashuri mu gihe bagitegereje amafaranga.
Ikibazo gihari ngo ni bamwe mu banyamuryango ba koperative babikuje amafaranga menshi agera kuri miliyoni 120, bituma asigaye mu masanduku aba make cyane, nk’uko byatangajwe n’umukozi w’iyo koperative utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara.
Yakomeje agira ati "Ibi byabaye nyuma yo guha abantu benshi inguzanyo"; ariko yirinze kuvuga uko iyo nguzanyo itarashubijwe yanganaga, ndetse n’impamvu batanze amafaranga y’abanyamuryango atazigamwe mu gihe kirekire kandi batazi igihe ba nyirayo bazazira kuyabikuza.
Uyu mukozi muri SACCO yavuze ko basabye Banki Nkuru y’Igihugu kuba ibagurije ayo guha abaturage mu gihe bakomeje kwishyuza abajyanye inguzanyo, akaba yijeje ko abanyeshuri bazajya gutangira ishuri ababyeyi bamaze kubona amafaranga yabo.
Ariko ibi "ni ibinyoma kuko basanzwe babitubwira gutyo kuva mu mezi atatu ashize", nk’uko umwe mu baturage yavuze akemanga amakuru yatanzwe n’umukozi wa SACCO Jabana.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje,kubona,umuntu,agiyekugurisha.Agasambuke?Ngo abanabajyekwiga!