Rwimiyaga: Abakarani ngufu barahuruza ngo bahuzwe

Amakoperative 2 y’abakarani ngufu yo mu rusisiro rwa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare arasaba ubuyobozi kubahuza kuko amakimbirane bafitanye ashobora kubyara urugomo.

Koperative “Dukore Tubeho” (DUTRW Karaningufu) y’abakora akazi ko gupakira, gupakurura no kwikorera imizigo, ni yo yabanje gushingwa muri santere ya Rwimiyaga mu mwaka wa 2006 ibona ubuzimagatozi muri 2010.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Dukore Tubeho y'abakarani ngufu.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Dukore Tubeho y’abakarani ngufu.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2015, havutse indi ikora akazi nk’ako yitwa “Ahazaza Heza mu iterambere Nomero ya Mbere” (COAHEM No 1).

Nyuma y’uko havutse iyi koperative, amakimbirane ni bwo yatangiye, ahanini bapfa akazi.

Koperative Dukore Tubeho ishinja Koperative Ahazaza Heza kwica ibiciro n’akajagari mu mikorere kuko ngo basigaye bategera imodoka mu muhanda bakazitendekaho kugira ngo badatangwa ikiraka.

Minani Venuste, umunyamuryango wa Koperative Dukore Tubeho asaba ubuyobozi kugoboka vuba kuko amakimbirane bafitanye ashobora guteza urugomo mu bakarani ngufu n’igihombo kuri ba nyir’amamodoka.

Ati “Iyo imodoka ije, urusha abandi kwiruka ni we uyibanzaho akayitendekaho. Rimwe Polisi ikandikira uyitwaye. Ibi bishobora kubyara impanuka rwose. Ubuyobozi buduce mu muhanda buri wese ahabwe iseta n’igiciro kibe kimwe.”

Minani yifuza ko bishobotse ubuyobozi bwabahuza bagafatanya kuzamura umurimo wabo aho guhangana.

Hagenimana David uyobora Koperative Ahazaza Heza mu Iterambere Nomero ya Mbere, na yo y'abakarani ngufu.
Hagenimana David uyobora Koperative Ahazaza Heza mu Iterambere Nomero ya Mbere, na yo y’abakarani ngufu.

Hategikimana David umuyobozi wa koperative Ahahaza Heza mu iterambere, we avuga ko kugira ngo bagirane ubwumvikane na bakeba babo bigoranye kuko buri wese atanga imisoro kandi akeneye kubaho neza.

Agira ati “Uwampaye icyangombwa ambaza umusoro kandi na we uwakimuhaye ni uko. Ubwumvikane ntibwashoboka rwose kuko koperative imwe itasenyukira mu yindi.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe amakoperative, Rukema Emmanuel, avuga ko iki kibazo bari bazi ko cyarangiye kuko hashize ukwezi bagikemuye.

Agira ati “Twabagabanije aho bakorera barabyemera ndetse batwizeza ko batazongera guhangana. Ubwo turaza gusubirayo turebe uko byifashe ariko bagomba kumvikana rwose.”

Rukema asaba amakoperative ahanganye, buri yose kugirana amasezerano na nyir’imodoka kuko byagabanya amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABASUHUZA UMUHUNGU WABARIHI MA FABIE
MWIHANGA NEMUFATANYE MUREBE KOMWATERIMBERE

MUTUYIMANA SETI yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka