Rwanda: Ibaruwa ifunguye igenewe Perezida wa Repuburika y’Ubufaransa

Ku itariki ya 27 Mutarama 2015, umunsi wibukwaho Jenoside Yakorewe Abayahudi(Shoah) hamwe n’iyakorewe aba « Roms », mwasuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi hamwe n’ahahoze inkambi ya Auschwitz.

Aho hose mwahavugiye amagambo akomeye kandi y’ukuri. Ku itariki ya 25 Mata itaha, mu gihe isi izaba yibuka imyaka 100 ishize habaye Jenoside Yakorewe Abanyarumeniya, muzitabira iyo mihango i Erevan. Nta gushidikanya kandi ko n’icyo gihe muzahavugira amagambo ajyanye n’uwo muhango.

Ku itariki ya 7 Mata ku munsi isi yose yibukaho Jenoside Yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda mu wa 1994 igahitana abarenga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga, ntimuzaba muri i Kigali. Nta mbwirwaruhame y’ukuri muzahavugira. Nta bwo muziyemeza gushyira ibintu ahabona nk’uko uwo mwasimbuye yari yabitangiye aho yavuze « ku makosa akomeye yo kudashishoza no kudashaka kumva ibintu uko biri" yakozwe n’Ubufaransa mu Rwanda ; n’igihe yashyirahagaho « Ishami rishinzwe by’umwihariko jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu » mu Rukiko Rukuru rw’i Parisi.

Kuva mu myaka 21 ishize, abayobozi b’abafaransa baranzwe no kwicecekera mu mvugo zabo, uko kuruca bakarumira kukaba ari ko kwatumye Ubufaransa bwanga kwitabira ku munota wa nyuma ibirori byo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 umwaka ushize.

Nyakubahwa Perezida, kuko habayo iryo vangura mu kwibuka izo jenoside, ibyo byaha byibasiye inyokomuntu bitureba twese nk’uko inshoza yabyo ibisobanura ? Kuki muruca mukarumira ? Uko kwicecekera mukanga kuvuga ukuri kw’amateka azwi ni byo bitesha agaciro igihugu cyacu.

Ntidushinja « Ubufaransa n’Abafaransa » bose kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ; byakozwe n’agatsiko k’abayobozi bake ku mpande zombi bayoboye inzego zo hejuru z’igihugu muri manda ya kabiri ya François Mitterrand. Bamwe muri bo baranzwe na politiki yo mu mbere bakomeje kugira uruhare muri politiki kandi baracyafite ijambo mu nzego zacu.

Iyo politiki itarigeze iganirwaho mu Nteko yanyu Ishinga Amategeko cyangwa se hagati mu Bafaransa ubwabo yaranzwe n’inkunga yatanzwe n’Ubufaransa mu bya politiki, mu bubanyi n’amahanga no mu ba gisirikari, ibiha abahezanguni b’abahutu bari bibumbiye muri « Hutu pawa » kandi yari izi neza ko barangwa n’ivangura, kwikubira no kugambirira kurimbura Abatutsi.

Nyuma yo kumenya ukuri kw’ibintu hifashishijwe inyandiko hagati y’ubuyobozi, icukumbura ryakozwe n’abanyamakuru, ubushakashatsi ku mateka hamwe n’ibyakozwe n’Itsinda ry’Abadepite b’Abafaransa ryo mu wa 1998, kwicecekera ku bijyanye na Jenoside Yakorewe Abatutsi, by’umwihariko kwanga kugira icyo muvuga ku gatsiko gato k’abahoze bayobora Ubufaransa, bibangamira bikomeye amahame shingiro ya demokarasi:

• Mbere na mbere bibangamiye ubutabera mu gihe bizwi ko Ubufaransa bucumbikiye bukanakingira ikibaba abantu benshi bakekwaho uruhare mu byaha bya jenoside yibasiye Abatutsi butabashyikiriza inkiko ngo babiryozwe. Twizeye ubutabera kandi turahamya ko igihe kigeze ngo hagire igikorwa gifatika kuri abo banyarwanda hamwe na bamwe mu bafaransa mu gihe hari ibimenyetso bibashinja ibyaha byerekanwe.

• Bibangamiye ugukorera mu mucyo kw’inzego z’ubuyobozi kandi ari byo zingiro rya demokarasi igomba kuranga inzego zacu. Uwo mucyo ntiwabaho mu gihe cyose hatabayeho kubwizanya ukuri hagati y’abayobozi n’abaturage.

• Kugira uburenganzira bungana bihutazwa mu gihe cyose abantu bahaye icyuho ivanguramoko. Haracyariho ibitekerezo bipfuye byakwirakwijwe n’abakoroni ku ivanguramoko, ari byo bisobanura ya politiki yo mu mbere yashyizweho n’Abafaransa bamwe ndetse n’uburyo birengagiza jenoside ikorewe muri Afurika. Mu rwego rw’imibanire hagati y’Ubufaransa n’Afurika ndetse n’Abafaransa ubwabo, aho bamwe bafite inkomoko muri Afurika, bose banyotewe no kuganira byimbitse ku ngingo yo kugira uburenganzira bungana hagati y’amoko.

• Mu kurangiza, bibangamiye inzozi zo kubaka icyerekezo cy’ahazaza heza, cyane cyane ku rubyiruko, rwaba urwo mu Bufaransa n’urwo muri Afurika.

Hashize imyaka 21 Abatutsi bo mu Rwanda bagiriwe urugomo rurenze ubwenge bwa muntu ari rwo Jenoside. Mu gihe abacitse ku icumu baririra ababo bapfuye ku misozi cyangwa se mu mijyi, mu biremetero bitabarika uvuye i Parisi, bakeneye ko ukuri kw’ibyababayeho kumenyekana kugira ngo begure umutwe, kugira ngo bakire agahinda kabasaritse, kugira ngo bakomeze gutwaza mu rugendo rw’ubuzima.

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, mu nyungu z’abo bantu no mu nyungu z’Ubufaransa n’Abafaransa, mugomba kwatura mukavuga ukuri kose kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu wa 1994.

Urubyiruko rwa EGAM (European Grassroots Antiracist Movement)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uruhare rwabafaransa rurazwi,Niko biyobagiza bashaka kwerekana ko urwanda aragahugu gato kadakwiriye guhabwa ijambo imbere yamahanga, arko tuzakomeza kubivuga kuko amateka yo ntiwakwiha kuyasiba uko wishakiye nkamwarimu kukibaho, nge narinfite 10 years mugihe cya genocide, arko ingabo zabafr zakingiraga ikibaba bigaragara, ubwobamwe mubakozi buruganda rukora isukari ikabuye bari bageze ago bahembwa imiryango yabo akaba ariyo izagutwara imishahara yabo rwihishwa kugirango interahamwe zitambura ababyeyi bacu amafr bakoreye, ibyokandi rimwenarimwe byakorwaga abafr babizi doreko ingabo zabo zanabaga mururworiganda rwisukari, nimusigeho!

bosco yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ibyo Nukuri Kuki Batumvako Ibyabaye Murwanda Bari Bafite Ubushobozi Bwo Kubihagarika Nkabari Bashinzwe Gucunga Umutekano?

Alias yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

MBENAMBERE TWIHANGANISHIJE ABACITSE KU ICUMU U RUHARE \RWABAFARANSA MURI JENOSIDE RUGOMBAKUJYA AHAGARAGARA)ICYONI UKURI

MASO yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

MBENAMBERE TWIHANGANISHIJE ABACITSE KU ICUMU U RUHARE \RWABAFARANSA MURI JENOSIDE RUGOMBAKUJYA AHAGARAGARA)ICYONI UKURI

MASO yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

imbaraga z’uru rubyiruko rufite mu gushaka kumenya uruhare rw’abafaransa muri jenoside yakorewe abatutsi zifite ishingiro kandi turabashyigikiye

karegeya yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka