Rwamurangwa yatorewe kuyobora Gasabo, Muzungu atorerwa kuyobora Kirehe

Rwamurangwa Stephen ni we muyobozi mushya w’akarere ka Gasabo mu gihe Muzungu Gerard ari we watorewe kuyobora akarere ka Kirehe mu matora yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 23/12/2014.

Mu karere ka Gasabo babanje gutora abajyanama bane bashya buzuza njyanama y’akarere: Mberabahizi Raymond Chretien, Nyirabahire Languide, Rwamurangwa Stephen basimbuye umuyobozi w’akarere n’abamyungirije babiri baherutse kwegura. Undi witwa Shema Fabrice we yari yaratowe mbere ariko atararahira.

Rwamurangwa Stephen yatorewe kuyobora akarere ka Gasabo.
Rwamurangwa Stephen yatorewe kuyobora akarere ka Gasabo.

Ku mwanya w’umuyobozi w’akarere, Rwamurangwa yari ahanganye na Ngendo Alphonse maze amutsinda ku majwi 197, Alphonse abona 17, impabusa ziba ebyiri.

Rwamurangwa watorewe kuyobora akarere ka Gasabo yahoze ari Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma.

Umuyobozi mushya w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen akimara gutorwa yashimiye abajyanama icyizere bamugiriye, agaruka no kuri bimwe mu byo azibandaho akemura birimo kongera ibikorwa remezo no gufata neza ibihari, kwita ku mibereho myiza y’abaturage cyane cyane guteza imbere uburezi bufite ireme, guteza imbere ubuvuzi, ndetse no kwita ku batishoboye kugira ngo na bo babashe kuzamuka, ndetse no kurwanya ruswa n’akarengane.

Umuyobozi w'akarere ka Gasabo arahira.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo arahira.

Abazungiriza Rwamurangwa Stephen ni Mberabahizi Raymond watowe ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu ndetse na Nyirabahire Languide watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu karere ka Nyarugenge, hatowe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Ndayisenga Jean Marie wasimbuye Kalisa Pierre uherutse kwitaba Imana.

Umuyobozi mushya w'akarere ka Gasabo hagati y'abamwungirije.
Umuyobozi mushya w’akarere ka Gasabo hagati y’abamwungirije.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yasabye abatowe gukorana umurava no gushyiraho umwete kugira ngo bagere ku mihigo biyemeje.

Ati “Abayobozi bashya batowe tubategerejeho guhindura isura y’Akarere ka Gasabo, mu isuzuma ry’imihigo ry’umwaka ushize, akarere ka Gasabo kaje ku mwanya udashimishije, bikaba rero bitarashimishije abaturage b’akarere ka Gasabo natwe nk’urwego rubakuriye, tukaba twifuza yuko bihinduka.”

Muzungu Gérald yatorewe kuyobora Kirehe

Nyuma y’amezi arenga abiri Murayire Protais yeguye, Muzungu Gerald niwe watorewe kuyobora akarere ka Kirehe ku majwi 197 atsinze abandi bakandida yari ahanganye nabo: Mukunzi Emile (wabonye amajyi 17) ndetse na Mukandarikanguye Gerardine (wabonye amajwi 16).

Ni mu matora yitabiriwe n’abajyanama 230 bahagarariye imirenge yose igize akarere ka Kirehe.

Muzungu Gerard yatorewe kuyobora akarere ka Kirehe.
Muzungu Gerard yatorewe kuyobora akarere ka Kirehe.

Nyuma yo gutorwa mu ijambo rye Muzungu Gérald yashimiye abaturage bamugiriye icyizere baramutora akaba yiteguye gukora neza inshingano atorewe akorana neza na bagenzi be mu guteza akarere ka Kirehe imbere.

Yagize ati “ndabashimira icyizere gikomeye mu ngiriye nkashimira cyane n’abaturage bo mu murenge wa Mpanga bantoye ngo mbahagararire mu nama njyanama. Icyo nzakora ni uguharanira ubufatanye muri byose duteza imbere akarere murabizi ko nta muntu wayobora akarere ari umwe”.

Mayor Muzungu yavuze ko icyizere agiriwe kitazaba imfabusa.
Mayor Muzungu yavuze ko icyizere agiriwe kitazaba imfabusa.

Tihabyona Jean de Dieu wayoboraga akarere by’agateganyo yashimiye inama njyanama n’ubuyobozi butandukanye bwamubaye hafi mu kurangiza neza inshingano ze amazemo amezi abiri n’iminsi icumi.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya yasabye umuyobozi mushya w’akarere ka Kirehe kudapfusha ubusa icyizere agiriwe.

Yagize ati “icyizere bakugiriye uharanire kugikoresha mu nyungu z’umuturage uhagarariye, ishema ryawe ntiribe iryo kumva ko wakuze wazamutse, ni byiza ariko wumve ko icyo cyizere abaturage bakugiriye ugomba kubazamura ubateza imbere”.

Yashimiye n’abaturage ko bamaze kumenya amatora icyo ari cyo bitorera umuyobozi ubabereye, yavuze ko ngo hamwe mu bihugu aho batora nabi bahura n’ingaruka zinyuranye zidindiza iterambere ry’umuturage.

Hatoye abagera kuri 230.
Hatoye abagera kuri 230.

Muzungu Gerald ni umugabo ufite imyaka 36 akaba afite umugore n’abana babiri, mu mahsuri yize, icyiciro cya kabiri cya kaminuza (License) mu amategeko yayigiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare akaba yarize n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Maitrise) yakuye muri Kenya akaba amaze imyaka icyenda akora mu nzego z’ibanze.

Abaye umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuye ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma aho yagafatanyaga no kwigisha muri INATEK.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nkubu mbaye uwande koko muzungu aragiye Imana ibimfashemo yajyaga akora ngahembwa ubuse koko ndabona undi nkawe simbizi arko nzakomeza yahembwe nihahandi nagatsibo arafata (amagaranga)

Nambaje Mayor ngoma yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

NIFURIJE AKAZI KEZA UMUYOBOZI MUSHYA W’AKARERE KA KIREHE ARIWE MUZUNGU GERARD. IKIVI YARAMAZE KUSA KU MIRIMO Y’UBUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA BW’AKARERE KA NGOMA,ARI NAKO KARERE KACU, CYARI GISHIMISHIJE CYANE. MUZI MWESE UMWANYA MWIZA NGOMA IFITE MU RUHANDO RW’UTUNDI TURERE TUGIZE IGIHUGU. NKABA NIZERA NTASHIDIKANYA KO AKARERE KA KIREHE KABONYE UMUYOBOZI UZI ICYO GUKORA. COURAGE MONSIEUR LE MAIRE!!!! MUGOBOKANSHURO Ephrem

MUGOBOKANSHURO Ephrem yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Mes sincères félicitations s’adressent à Madame NYIRABAHIRE Languide! C’est une des Dames Courageuse,Travailleuse,Courtoise et Affable. Elle s’adonne au Travail avec abnégation. Nous avons travaillé ensemble au Service de la CARITAS RWANDA dans les années 1998-2002 avant de partir pour DOUALA faire ses Etudes Supérieures. Mwifurije Akazi keza, kandi burya ngo LE TRAVAIL ANOBLIT L’HOMME. MUGOBOKANSHURO Ephrem

MUGOBOKANSHURO Ephrem yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

akazi keza maze utu turere bahawe tuzarusheho kuzamuka mu iterambere cyane nka gasabo iri inyuma cyane kandi na kirehe nayo muzungu aharanire ko katazasubira inyuma

muzungu yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

reka tubifurize akazi keza maze barusheho kuzamura aabaturage bahereye ku bikenewe cyane kurusha ibindi, basabwe kurusha bagenzi babo basimbuye bityo kwegura kwa hato na hato ntikugire uwo kuzabangamira aha ndavuga umuturage

murego yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka