Rwamagana: Urubyiruko rurasabwa gushingira ku mahirwe y’igihugu cyiza, rugatera imbere

Urubyiruko rurasabwa gushingira ku mahirwe yo kugira igihugu cyiza maze bakayakoresha biteza imbere, mu rwego rw’ibiganiro bitegura isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu butumwa bwatanzwe na Depite Kaboneka Francis, ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27/6/2014, yaganiraga n’urubyiruko rugera kuri 200 ruturuka mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Depite Kaboneka, ubwo yaganiraga n'uru rubyiruko, yarusabye gushingira ku gihugu cyiza bafite maze bagatekereza ku iterambere ryabo n'iry'igihugu.
Depite Kaboneka, ubwo yaganiraga n’uru rubyiruko, yarusabye gushingira ku gihugu cyiza bafite maze bagatekereza ku iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Uru rubyiruko rwari rumaze iminsi ibiri mu karere ka Rwamagana mu biganiro byateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bijyana n’iyi sabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20.

Muri ibi biganiro byibanze ku gusigasira ubumwe bushingiye kuri “Ndi Umunyarwanda”, gutekereza byagutse ndetse no gukorera mu mucyo, ari na byo u Rwanda rwahisemo, kugira ngo rubashe kuba rugeze ku iterambere ryishimirwa nyuma y’imyaka 20 rwibohoye; uru rubyiruko rwasabwe gushingira ku mahirwe yo kugira igihugu gifite amahoro n’umutekano maze rukabasha kwiteza imbere.

Urubyiruko rwasabwe gushingira ku mahirwe yo kugira igihugu cyiza maze rugatekereza mu buryo bwagutse.
Urubyiruko rwasabwe gushingira ku mahirwe yo kugira igihugu cyiza maze rugatekereza mu buryo bwagutse.

Depite Kaboneka yasabye urubyiruko ko mu gihe u Rwanda rwizihiza ukwibohora ku nshuro ya 20, ngo bakwiriye kuzirikana ko kugira ngo babe bafite u Rwanda rutekanye, byashingiye ku nzozi z’intwari zirimo izamennye amaraso ndetse abandi bakaba baramugaye, bityo ngo urubyiruko rw’u Rwanda rukwiriye gushingira kuri ubwo bwitange, maze rwo rugakora ibikorwa biruteza imbere.

Depite Kaboneka yongeye kwibutsa urubyiruko ko rufite amahirwe akomeye cyane yo kuba buri muyobozi wese ubagezeho abigisha ubumwe, akabigisha gukundana, akabigisha gutera imbere, akabigisha ubunyarwanda, kugira ishema no kwihesha agaciro mu gihe ubutegetsi bwariho mbere ya jenoside bwigishaga abantu kwangana no kubacamo ibice.

Abahagarariye amatsinda y'uturere tw'Intara y'iburasirazuba n'utw'Umujyi wa Kigali, ubwo bagaragazaga ibitekerezo by'imishinga.
Abahagarariye amatsinda y’uturere tw’Intara y’iburasirazuba n’utw’Umujyi wa Kigali, ubwo bagaragazaga ibitekerezo by’imishinga.

Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ruvuga ko mu gihe habaho gutekereza byagutse ku rubyiruko ndetse rugakorera hamwe, rushobora kugera ku nzozi rwifuza ndetse n’igihugu kigatera imbere kurushaho, ari na byo bafashe ingamba z’uko bagiye kubishyira mu bikorwa aho baturuka kugira ngo batere imbere kandi bateze n’igihugu imbere.

Uru rubyiruko kandi rutangaza ko ibiganiro nk’ibi birufasha gutekereza neza, rwirinda guhubuka ngo kuko ari wo mutego ukomeye urubyiruko rukunda kugwamo, ahubwo bagatekereza imishinga miremire kandi yagutse, yabagirira umumaro ubwabo ndetse ikagira impinduka zikomeye mu baturage, nk’uko byavuzwe na Mukamana Jacqueline, umwe mu bitabiriye ibi biganiro.

Hakuzimana Samuel waturutse mu karere ka Gasabo, avuga ko urubyiruko rukwiriye gutekereza cyane, rutagarukira mu ndorerwamo rwireberamo rwonyine ahubwo bagatekereza ibikorwa binini bishingiye ku cyerekezo u Rwanda rufite.

Zamu Daniel waturutse mu karere ka Rwamagana na we ahamya ko mu gihe umuntu atekereje neza, byamuzamura mu iterambere rye kandi ntibirangiriye aho ahubwo bikazamugeza ku ntera nziza ikomeye.

Imbuto Foundation yahaye ibi ibi biganiro urubyiruko rugera kuri 600 mu gihugu hose. Havuyemo imishinga ishingiye ku turere twabo, ngo bateganya gushyira mu bikorwa kandi bakizera ko izagira impinduka mu buzima bwa benshi.

Ku bufatanye bw’Umuryango Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ibi biganiro byaberaga hirya no hino mu gihugu mu nsanganyamatsiko igira iti “Kwibohora [ku nshuro ya] 20: Twahisemo”.

Gahunda y’uru rubyiruko ikaba isozwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28/06, mu muganda rusange wo kwibohora ku nshuro ya 20.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dufite amahirwe yo kugira igihugu gitekanye kandi nanone tukagira ayandi yo kugira igihugu gikunda urubyiruko rero nkatwe urubyiruko wa mugani wa depite mureke tuyabyazemo umusaruro twiteze imbere tuvane amaboko mu mifuka kandi duteze n’igihugu cyacu imbere.

Eva yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka