Rwamagana: Umwana w’imyaka 7 yatoraguwe ku muhanda

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 7 y’amavuko uvuga ko yitwa Alice Mukakayigi yatoraguwe ku muhanda hafi ya gare ya Rwamagana kuri uyu wa 07/01/2015, avuga ko amaze kuburana n’abo bari kumwe mu modoka baturutse muri Uganda ahitwa Gisura ya Mbere.

Uyu mwana uvuga Ikinyarwanda avuga ko nyina yitwa Claire uzwi ku izina rya “Mama Alice” naho se akitwa Selesitini (Celestin) bakaba bakunda kurihina bakavuga “Cele”.

Uyu mwana avuga ko yitwa Alice Mukakayigi.
Uyu mwana avuga ko yitwa Alice Mukakayigi.

Uyu mwana avuga ko ubwo yaburanaga n’abo bari kumwe atari kumwe na nyina ahubwo ko yari kumwe n’umukobwa w’iwabo” witwa Anyesi (Agnes).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ari na wo watoraguwemo uyu mwana, Rushimisha Marc yatangaje ko bakimara kumubona bagiye kumuha ubufasha bw’ibanze bwo kumujyana ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo asuzumwe ibijyanye n’uburwayi.

Rushimisha avuga ko hagiye gukorwa uburyo bwo gutanga amatangazo yo gushakisha aho uyu mwana akomoka; ni bimara iminsi itatu ababyeyi n’abarezi be bataraboneka akaba yazashakirwa umuryango umwakira.

Uyu mwana arwaye ubuheri bugaragara ku maboko no mu bitugu.
Uyu mwana arwaye ubuheri bugaragara ku maboko no mu bitugu.

Ubwo yatoragurwaga, uyu mwana w’umukobwa yagaragaraga ko yari ananiwe, ashonje kandi arwaye ubuheri ku buryo bwagaragaraga ku maboko no mu bitugu.

Kugeza ubu uyu mwana yabaye yakiriwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana aho arimo kwitabwaho.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka