Rwamagana: Umukandida uzahatanira ubusenateri yamurikiwe inteko itora

Kansanga Ndahiro Marie Odette yagaragajwe ko ariwe mukandida umwe rukumbi uhatanira umwanya w’umusenateri uhagarariye intara y’Uburasirazuba wari umaze igihe utagira uwicayemo kuva madamu Mukabalisa wari senateri yatorerwa kuba umudepite mu matora yabaye mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka.

Uyu munsi kuwa 27/11/2013 abayobozi banyuranye, abavuga rikijyana n’abagize inteko itora bo mu karere ka Rwamagana bamurikiwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora umukandida umwe rukumbi wujuje ibisabwa ngo azahatanire kuzasimbura Mukabalisa wanatorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko.

Kansanga Ndahiro Marie Odette wari usanzwe ari visi perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora yagaragarijwe abari bitabiriye iki gikorwa, ababwira ibigwi bye mu mirimo inyuranye yakoze mu Rwanda ndetse abo baturage bamubaza bimwe mu bibazo bashakaga.

Madamu Kansanga Marie Odetta yivuze ibigwi muri uwo muhango.
Madamu Kansanga Marie Odetta yivuze ibigwi muri uwo muhango.

Uyu mukandida yavuze ko ngo yakoze imirimo inyuranye mu Rwanda kandi ngo aho yakoze hose yagiye ahakora ibikorwa byo kuvugira Abanyarwanda no kubateza imbere nko muri Komisiyo y’Amatora ahoy amaze imyaka irindwi no mu mushinga PSI utera inkunga ibikorwa by’ubuzima n’imibereho myiza.

Muri ambasade ya Amerika mu Rwanda ho ngo yatangije ikigega cyo gufasha imfubyi n’abacitse ku icumu bo mu miryango y’abahoze bakorera ambasade ya Amerika mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mushinga wa PSI, uyu mukandida yivuzeho ko ngo yagize uruhare mu gutangiza gahunda yo kwamagana cyane abantu bakuru b’abagabo n’abagore bashuka abana bakiri bato bagamije kubashora mu mibonano mpuzabitsina, abiswe ba sugar dady na sugar mamy.

Abo mu muryango w'umukandida bari baje kumushyigikira.
Abo mu muryango w’umukandida bari baje kumushyigikira.

Abari aho babajije uwo mukandida icyo azakora ngo ahagararire Abanyarwanda kurusha abamubanjirije, avuga ko azakomeza kubabera intumwa nziza kandi ko azajya abagenderera akanahura nabo akamenya ibibazo n’ibyifuzo byabo, akazabahagararira koko azi n’ibyo bakeneye.

Umwe mu baturage bari muri uwo muhango yabajije umukandida icyo atekereza ku kuba ariwe wenyine rukumbi wiyamamarije uwo mwanya mwiza mu kuvugira Abanyarwanda ndetse unavamo amafaranga abantu benshi bakwifuza ariko ukaba wiyamamarizwa n’umuntu umwe gusa, asubiza ko atamenya impamvu abandi Banyarwanda batashatse kwiyamamaza ariko avuga ko bisaba ubushobozi n’ubunyangamugayo bamwe bashobora kuba batiyiziho neza.

Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Prof Kalisa Mbanda we yaje kuvuga ko ngo hari abantu batatu bari bagaragaje ubushake, ariko umwe abura ibyangombwa bikenewe byose, undi umwe wari wemerewe kuziyamamaza aza kubihagarika ku bushake bwe.

Bamwe mu baturage bamubajije ibibazo ku buzima bwe n'imigambi afite.
Bamwe mu baturage bamubajije ibibazo ku buzima bwe n’imigambi afite.

Kubera ko umusenateri atorwa mu rwego rw’intara yose, ngo iki gikorwa cyo kwerekana umukandida Kansanga Ndahiro Marie Odette kizakomeza mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba, hanyuma amatora nyir’izina akazaba kuwa 05/12/2013 ku isaha ya saa yine ahantu hazemezwa na Komisiyo y’amatora muri Rwamagana.

Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko kuba hiyamamaza umuntu umwe bitavuze ko aba azatorwa byanze bikunze kuko ngo inteko itora iba ishobora gukoresha uburenganzira bwayo n’ubushishozi ikanga gutora umukandida iyo batamubonamo ubushobozi bwo guhagararira Abanyarwanda neza.

Umwe mu bana ba kandida Kansanga atanga impapuro zamamaza umubyeyi we mu baturage.
Umwe mu bana ba kandida Kansanga atanga impapuro zamamaza umubyeyi we mu baturage.

Madamu Kansanga Ndahiro Marie Odette arubatse, afite abana batatu. Ngo yize amasomo anyuranye arimo iby’imari n’ubukungu, ndetse anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bw’imibanire y’abantu, umuco, uburinganire n’iterambere.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

No ibi ntabwo ari byo intara nzima ngo umu ntu umwe niwe
ufite ibyangobwa ariko ibinukwikirigita ugaseka.Ese
niyohaba ntamitwe yapolitike myi nshi ihari umutwe
avamo wata nga uwo bapiganwa ibi nukudusubiza inyuma
mugomba kudutoza kurya ibyo tubiriye icyuya nahu ibi
mwakoze nibimwe bya MRND.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ese buriya Kantarama Penelope byararangiye pe? ko nawe yavukaga I wacu I Burengerazuba, akaba nta mutwe urwanya igihugu yayoboye, izongirane twumvise ngo ijambo yavuze niba bitari impuha agasubiramo ibyo yasomye cyangwa yumvise, nti yahabwa gasopo ko na cyera na kare ariko bijyenda ku wa zimuye, ariko agakomeza agakorera igihugu. Umwe mu bayobozi bakunzwe bamamaye muri iki gihugu cyacu yijyeze gusubiza ko UWAKUBITIRA INTOZO GUSUTAMA.......ngira ngo bisobanuye ko ntawe udakosa

tuzabatora yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka